Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yasuraga Akarere ka Nyamagabe, mu rugendo rwe akomereje mu Ntara y’Amajyepfo. Yahuriye n’abaturage ibihumbi kuri Stade ya Nyagisenyi, bamugezaho imbogamizi bafite zirimo ibikorwaremezo nk’imihanda, amazi n’inganda.
Mbere yo kuganiriza abaturage, Umukuru w’Igihugu yari yabanje gusura umukecuru w’imyaka 110 witwa Nyiramandwa Rachel, uzwi nk’umukecuru wa Kagame.
Mu ijambo rye yagejeje ku bihumbi by’abaturage, Perezida Kagame yababwiye ko bakwiriye kugira uruhare mu bikorwa biganisha ku iterambere, yitsa cyane ku bukene bugaragara mu muhora wa Gitwe - Kaduha.
Ati “Ntabwo Nyamagabe uko yaba imeze yakwishima cyangwa yagendera ku majyambere ari i Kigali mu mujyi mukuru w’igihugu. Nyamagabe igomba kugira amajyambere yayo asanga ay’ibindi bice by’igihugu bityo nibwo igihugu cyose kizamuka.”
Nyuma y’impanuro ze, yakiriye ibibazo by’abaturage byiganjemo byinshi bari bamaranye igihe. Yasabye abayobozi kujya begera abaturage, bakumva ibibabangamiye, bigashakirwa umuti kuko bimwe biba byoroshye.
UKO IKI GIKORWA CYAGENZE
13:10:Perezida Kagame asoje uruzinduko rwe yagiriraga mu Karere ka Nyamagabe. Ni urwa kabiri agiriye mu Ntara y’Amajyepfo nyuma y’urwo yakoreye mu Karere ka Ruhango.Byitezwe ko akomereza uruzinduko rwe mu turere twa Karongi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba.
13:00: Umuturage wo mu Karere ka Nyanza yagejeje ikibazo ku mukuru w’igihugu, avuga ko umuntu wo mu muryango w’umugabo we, yatanze ubutaka bwe, bukoreshwa n’akarere ndetse kamuha ingurane ariko ntiyazigeza kuri bene ubwo butaka.
Yiyambaje inzego zose guhera ku z’ibanze kugera mu nkiko, hose atsinda uwo mugabo ariko biza kurangira nta gisubizo abonye.
Meya wa Nyanza yavuze ko iki kibazo bakizi, ndetse ko cyakurikiranwe bagasanga uwo muturage nta mutungo n’umwe umwanditseho. Perezida Kagame yavuze ko uwo mugabo yari akwiriye kuba ari muri gereza, mu gihe hari gushakwa umuti.
Perezida Kagame yabajije Meya ati “Meya kiriya kibazo urakizi waracyicaranye, wibera aho gusa wibera Meya?” Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi ko iki kibazo gikemuka mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.
12:50: Abarimu b’i Nyamagabe bashimiye Perezida Kagame ku bwo kongererwa umushahara, aho uwari ubahagarariye yabwiye Umukuru w’Igihugu ko ubu bageze ku rwego rwo “kwishyurwa bakoresheje igitiyo” mu gihe mbere bishyurwaga hakoreshejwe ikiyiko.
- AMAFOTO: Abaturage bahawe umwanya, bagaragaza ibibazo birimo iby’akarengane bahuye nabyo mu bihe bitandukanye
12:40: Mukamana Esperance, ni umucuruzi wo mu Karere ka Nyamagabe. Yashimiye Perezida Kagame kuko mu 2019 bamugejejeho igitekerezo cyo kubaka isoko none ubu rikaba ryarubatswe. Yavuze ko ikibazo bafite ubu ari uko ibiciro by’isoko bihanitse, ku buryo mu myanya 390 yateganyijwe yo gukorerwamo, harimo abacuruzi 190 gusa.
Meya wa Nyamagabe yavuze ko iki kibazo bakizi, ku buryo bari gukorana n’abikorera ngo bagishakire igisubizo.
12:30: Perezida Kagame yasabye abayobozi barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV ndetse n’w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, ko bakemura byihuse ikibazo cy’uruganda rw’ingano mu maguru mashya. Bemeye ko bagiye gufasha rwiyemezamirimo kubona ibyangombwa by’ubutaka n’amashanyarazi ku buryo uruganda rukora mu gihe cya vuba.
- AMAFOTO: Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku baturage b’Akarere ka Nyamagabe
12:10: Nyuma yo kugeza ijambo ku baturage, Perezida Kagame asabye Meya wa Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand , ko yasobanura ikibazo cy’uruganda rw’ingano.
Meya yavuze ko rwubatswe mu 1990, rutangira rukorera mu Murenge wa Gatare. Mu 2004 ngo rwaje kugurwa n’uwikorera, arwimurira mu Murenge wa Tare ku muhanda ugana i Rusizi.
Nyuma ngo haje kubamo imicungire mibi, rujya mu gihombo, imirimo irahagarara, abaturage batangira kubura aho bagurisha umusaruro wabo kugira ngo wongererwe agaciro.
Nyuma akarere kaje gusanga imashini zari zihari zitakijyanye n’igihe ku buryo umwanzuro wabaye gushaka imashini nshya. Ubu ngo habonetse umushoramari mushya waruguze ku buryo byitezwe ko hashakwa imashini nshya.
Perezida Kagame yavuze ko kuba uruganda rwagurwa n’uwikorera, nta kibazo abifiteho. Gusa yavuze ko mu gihe uruganda ruri mu maboko y’abikorera, atumva igiteganyirizwa abaturage.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko atumva uburyo abikorera bahura n’ikibazo, ariko n’abaturage bahinga bagahura n’ikibazo cyo kubona aho umusaruro wabo ujya. Yavuze ko leta yari ikwiriye gufatanya n’uwo wikorera, ikamugira inama, hatekerezwa aho abaturage bahinga ingano umusaruro wabo uzajya.
– Yavuze ku bayobozi badakemura ibibazo by’abaturage
Ati “ Ndifuza ko dukemura ikibazo cy’ubuyobozi butindana ibintu, ibibazo, n’ibifite ibisubizo ntibiboneke. Ibyo ndibwira ko turaza kubisubiramo, turebe ko ibishoboka byakorwa.”
- Yatanze icyizere ku mutekano urambye
Umukuru w’Igihugu yabwiye abaturage b’i Nyamagabe ati “Umutekano urahari, hari utuntu duke duturuka hakurya y’imipaka ariko ibyo nabyo bizajya ku murongo byanze bikunze.”
“Ariko uruhande runini rw’umutekano uhari ndagira ngo mbibashimire kuko mubifata mu nshingano zanyu. Ni mwe mutuma uwo mutekano uboneka, ibisigaye ubwo izindi nzego zizongera umurego, zirusheho gufatanya n’abaturage. Ibyo bibazo bizakemuka.”
11:50: Perezida Kagame yavuze ko yazanywe no gushimira abaturage bamugiriye icyizere mu 2017, anabibutsa ko bagomba gukomeza ubufatanye mu kugera ku byo yabasezeranyije.
Ati “ Icy’ingenzi cyanzanye kuganira namwe, ni ukubashimira ibyo twakoze guhera mu 2017 kugeza uyu munsi. Mu 2017 naje hano mfite ibyo mbasaba, murabimpa, nanjye mbasezeranya kugira ibyo nabaha [...] Ibyo mwatanze byaduhaga aho duhera kugira ngo dukomeze dukore bigere kuri byinshi.”
- Perezida Kagame yabajije ikibazo cy’uruganda rw’ingano i Nyamagabe
Mu byifuzo byatanzwe na Meya wa Nyamagabe, harimo ko aka karere gakeneye uruganda rw’ingano. Umukuru w’Igihugu yavuze ko uru ruganda atari ubwa mbere ruvuzwe, ko atumva impamvu rutaraboneka.
Ati “ Mukanya bamaze kuvuga uruganda rw’ingano. N’ubushize naje hano bararumbwira, twarasezeranye tuvuga ko hari ibyo twafasha kugira ngo ibikenewe biboneke. Ariko kugeza ubu, ntabwo ndabona uwansobanurira impamvu uruganda rushya rugezweho, rwatunganya ingano zo muri Nyamagabe, impamvu rutaboneka.”
Perezida Kagame yavuze ko atumva impamvu abayobozi badakemura ibibazo bafitiye ubushobozi, bikaza gutegereza ko azakorera urugendo mu gace runaka.
Ati “Utaye igihe cy’imyaka itanu ariko urambwira ubu ngo ugiye kubikora. Wabujijwe n’iki kubikora igihe byavugwaga. Ni ibigenda bigaruka buri gihe, ukabaza uti habuze iki ntihagire ugusobanurira icyabuze. Iyo abuze icyo agusobanurira, biravuze ngo habuze we.”
- “Tugomba kugira umuco”
Perezida Kagame yavuze ko igihe cyose abantu bakwiye kwibukiranya umuco abantu bakwiriye kugira kugira ngo bakorere ku gihe kandi bakore ibinoze ku buryo ibivamo biba bishimishije, kandi bibereye buri wese.
Ati “ Umuco ujya mu myifatire, mu mikorere, mu myumvire. Tugomba kugira umuco ushaka gukora kandi kugira ngo duhindure ubuzima bwacu. Iyo uwo muco udahari, n’ibikoresho iyo bihari ntacyo ugeraho.”
- Yasabye impinduka mu guhashya ubukene bugaragara mu Majyepfo
Perezida Kagame yavuze ko mu muhora wa Kaduha - Gitwe, hagaragara ubukene bwinshi, imihanda mike n’ibindi. Yavuze ko bikwiriye guhinduka, ku buryo iterambere ry’igihugu rigera hose.
Ati “Ntabwo Nyamagabe uko yaba imeze yakwishima cyangwa yagendera ku majyambere ari i Kigali mu Mujyi mukuru w’igihugu. Nyamagabe igomba kugira amajyambere yayo asanga ay’ibindi bice by’igihugu bityo nibwo igihugu cyose kizamuka.”
Mu buryo bw’umwihariko, Perezida Kagame yavuze ko hari intambwe imaze guterwa, ariko hakenewe ko hongerwa imbaraga binyuze mu bufatanye n’ubwuzuzanye.
11:40: Perezida Kagame atangiye kugeza ijambo rye ku baturage bo mu Karere ka Nyamagabe. Abashimiye kuba bigomwe imirimo yabo, bityo avuga ko nawe yishimiye kongera kuba ari kumwe nabo.
Ati “Duherukana hano, hashize igihe. Icyo gihe twari mu yindi mirimo.”
Umukuru w’Igihugu yashimiye abaturage ku bimaze kugerwaho, ariko avuga ko hakiri byinshi byo gukorwa, yaba mu bijyanye n’inganda, amazi n’ibindi. Ati “Iyo ugana ku 100% ukaba uri kuri 40% ntabwo ari byiza. Ndashaka ko tuzamuka tukarenga 50% byibura.”
11:25: Meya w’Akarere ka Nyamagabe yagejeje ku Mukuru w’Igihugu ibyo aka karere kamaze kugeraho, birimo iterambere mu rwego rw’ubuzima, aho amavuriro ari mu mirenge yose yako.
Gusa yagaragaje imbogamizi zirimo ibikorwaremezo, nk’inganda zikenewe, imihanda n’ibindi. Yanasabye ko aka karere gahabwa umwihariko mu bikorwa by’ubukerarugendo mu marembo ya Nyungwe.
- AMAFOTO: Ubwo Perezida Kagame yakirwaga n’abaturage benshi bo mu Karere ka Nyamagabe kuri Stade ya Nyagisenyi
11:20: Perezida Kagame yageze mu Karere ka Nyamagabe yakiranywa urugwiro rwinshi n’abaturage benshi bari bamutegereje. Yazengurutse Stade ya Nyagisenyi asuhuza abaturage babarirwa mu bihumbi bari bamutegereje.
Citizen Outreach 2022 #Nyamagabe pic.twitter.com/2fl88BAmB7
— Philbert Girinema (@PGirinema) August 26, 2022
10:30: Abajenerali mu Ngabo z’u Rwanda barahari
Babiri mu bajenerali u Rwanda rufite bari i Nyamagabe. Umwe ni Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe.
- Ba CTU bagarutse
Abashinzwe umutekano babarizwa mu mutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba (CTU: Counter Terrorism Unit) bari mu bacunga umutekano mu bikorwa nk’ibi biba byahuje abantu benshi. Ni abasore n’inkumi bakundwa cyane kuko buri gihe aho bari, ku mbuga nkoranyambaga abantu baba barata ibigwi byabo.
CTU babarizwa mu mutwe ushinzwe kurinda abayobozi bakuru b’igihugu, Republican Guard. Mu bikorwa nk’ibi bakora akazi kabo bafatanyije n’Abapolisi.
10:20: Nyiramandwa ategereje kwakira Perezida Kagame
Nyiramandwa Rachel w’imyaka 110, ari mu rugo rwe i Nyamagabe ruri hafi ya Stade ya Nyagisenyi. Mu ruzinduko rwa Perezida Kagame, biteganyijwe ko abanza kumusura mbere y’uko aganira n’abaturage.
Nyiramandwa azwi nk’umukecuru wa Perezida Kagame kuko inshuro zose bahura, bagaragara bahuje urugwiro ku rwego rwo hejuru.
10:00: Abahanzi Eric Senderi na Intore Tuyisenge bari gususurutsa abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe mu gihe bategereje ko Perezida Kagame agera ku kibuga cy’Umupira cya Nyagisenyi.
- Hari abaturage baraye muri Stade i Nyagisenyi
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuze ko bakimenya ko Perezida Kagame azabasura, bahise batangira imyiteguro ku buryo hari abaraye muri Stade ya Nyagisenyi.
Hari umuturage wavuze ko we na bagenzi be bageze i Nyagisenyi saa tanu z’amanywa yo ku wa Kane, barara babyina ijoro ryose; mu gihe abandi bo bavuye mu ngo zabo ahagana saa kumi z’igitondo. Kugeza saa mbili, stade yari imaze kuzura ku buryo abaturage bari mu muhanda bari bake.
- Ibyishimo ni byose mu baturage baturutse mu bice bitandukanye bya Nyamagabe.
Nyamagabe ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo. Gafite imirenge 17 ariyo Buruhukiro, Cyanika, Gatare, Kaduha, Kamegeri, Kibirizi, Kibumbwe, Kitabi, Mbazi, Mugano, Musange, Musebeya, Mushubi, Nkomane, Gasaka, Tare na Uwinkingi.
Gafite utugari 92 n’imidugudu 536 iri ku buso bwa 1009 Km2. Bibarwa ko Nyamagabe ifite ingo 93797 zifite abaturage 381.008 barimo abagore 190790.
Amafoto: Abayobozi batandukanye bamaze kugera i Nyagisenyi ahagiye kubera iki gikorwa. Barimo abo mu nzego nkuru z’ubutegetsi bw’igihugu, abakuriye amadini na sosiyete sivile.
9:25: Nyamagabe ubu ifite ibitaro bibiri, Farumasi imwe y’akarere, ibigo nderabuzima 19 ndetse n’amavuriro mato 40. Bivuze ko mu mirenge 17 igize aka karere, nibura buri umwe ufite ikigo nderabuzima usibye Umurenge wa Gasaka na Kitabi ufite amavuriro abiri kuri buri umwe.
9:20:Iterambere mu Karere ka Nyamagabe, kamwe mu twahoze muri Gikongoro rimaze kwigaragaza mu ngeri zitandukanye ku buryo n’abaturage baho basirimutse mu mikorere no mu myumvire.
Urugero, kuva mu 2019 kugera mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/22, abaturage ba Nyamagabe 67.638 bamaze kwizigamira mu kigega Ejo Heza. Umusanzu wabo ungana na 768.423.113 Frw.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/22, imisanzu yatanzwe muri Ejo Heza ingana na 348.249.374 Frw.
9:15: Mbere y’uko Perezida Kagame aganiriza abaturage b’i Nyamagabe, biteganyijwe ko asura umukecuru witwa Nyiramandwa Rachel w’imyaka 110. Uyu mukecuru aherutse kubwira IGIHE ko yatangiye kubaho neza aho Kagame atangiriye kuyobora u Rwanda.
Ati “Niho natangiriye kubaho neza; niho twagiriye umutima mwiza turaryama turasinzira, tukabyuka tukicara neza tukota izuba tudafite ubwoba, tukugama imvura tudafite ubwoba ngo baraza kutwica. Niho nagiriye amahoro nibwo amahoro yanjye yaje.”
Nyiramandwa yavuze ko yashimye Perezida Kagame wamuhinduriye ubuzima kandi n’ubu akimushima kubera urukundo yamugaragarije.
Amafoto: Igirubuntu Darcy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!