00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Liaison Group yasabanye n’abakiliya bayo, ibizeza kurushaho kunoza serivisi ibaha

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 14 December 2024 saa 11:00
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Liaison Group itanga serivisi z’imari n’ubwishingizi, Mendies Mhiribidi, yavuze ko abakiliya ari bo bagena iby’ingenzi mu iterambere no mu cyerekezo cy’ikigo bityo ko bazakomeza kunoza serivisi babaha.

Ni ibyo yagarutseho ku wa 12 Ukuboa 2024 ubwo Liaison Group yasabanaga n’abakiliya bayo mu rwego rwo kubinjiza mu minsi mikuru ndetse no kubasobanurira serivisi batanga, banabereka izindi babateganyiriza.

Mhiribidi yavuze ko abakiliya babo atari abahabwa serivisi gusa ahubwo ari imbarutso y’ibikorwa byose bakora.

Yagize ati “Abakiliya bacu nibo mbarutso y’ibikorwa byose dukora. Kuva twatangira, twubakiye ku cyizere, guhanga udushya n’ibitekerezo bifatika byabo. Mu gihe tureba imbere, gukomeza uwo mubano bizakomeza kuba ku isonga y’ibyo dukora byose.”

Yakomeje avuga ko kugirana ubufatanye n’abakiliya bisobanuye gusobanukirwa ibikenewe no gukora ibirenze ibyari bihari.

Ati “Ubufatanye ku bakiliya ntabwo bibazanira ibyishimo gusa ahubwo binateza imbere umubano mwiza hagati yabo n’ikigo bikanatuma nacyo gitera imbere.”

Mhiribidi kandi yavuze ko ibikorwa byo gushora mu ikoranabuhanga rigezweho, amahugurwa y’abakozi, no kunoza serivisi zihabwa abakiliya, byatumye ikigo kigera kuri byinshi, ndetse avuga ko biteguye gukomerezaho mu bihe biri imbere.

Yagize ati “Binyuze mu kuganira no guhozaho, tuzakomeza kuba abafatanyabikorwa bizerwa b’abakiliya bacu, tubafasha guhangana n’ibibazo no gukoresha amahirwe bafite.”

Liaison Group yashinzwe mu 1981, ni ikigo gitanga serivisi zitandukanye zirimo izijyanye n’imari, ubwishingizi, ubuzima ndetse n’ubujyanama mu by’ishoramari.

Kugeza ubu Liaison Group ikorera mu bihugu bitanu birimo u Rwanda, Tanzania, Uganda, Sudani y’Epfo na Kenya yashingiwemo.

Abakiliya ba Liaison Group bahawe impano z'iminsi mikuru
Abakiliya beretswe ko ubufatanye bagirana na Liaison Group ari ingenzi mu iterambere ry'impande zombi
Abakiliya bifurijwe Noheli nziza n'umwaka mushya muhire, aho bari bafite akanyamuneza
Liaison Group ikomeje kwiyegereza abakiliya bayo mu rwego rwo kumenya ibyifuzo byabo no kubashimira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .