00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta yashinze ikigo gishya kizacunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’iya Gishwati-Mukura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 July 2026 saa 07:15
Yasuwe :

Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’lkigo cy’lgihugu gishinzwe kubungabunga Urusobe rw’lbinyabuzima mu kwita ku binyabuzima byo mu gasozi mu Rwanda, harimo no gucunga Pariki y’lgihugu ya Gishwati-Mukura na Pariki y’lgihugu y’lbirunga.

Ni icyemezo cyafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 24 Nyakanga 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ko iki kigo gishya kizita ku binyabuzima byo mu gasozi binyuze mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, gukora ubushakashatsi, guhanga ibishya no kubaka ubudahangarwa mu kwita ku bidukikije.

Yasobanuye ko kunoza imicungire ya Pariki z’lgihugu bizakomeza guteza imbere ubukerarugendo ku buryo burambye, kurinda serivisi zishingiye ku kubungabunga ibidukikije no kuzamura ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage baturiye izi pariki.

Muri Gashyantare 2016 ishyamba cyimeza rya Gishwati-Mukura riherereye mu ruhererekane rw’Imisozi y’isunzu rya Congo-Nil, ryemejwe nka Pariki y’Igihugu ya kane u Rwanda rufite.

Iyi pariki iherereye mu Turere twa Rutsiro na Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba bw’igihugu, ingana na hegitari 3 558, harimo icyanya cya Gishwati gifite ubuso bungana na Hegitari 1 570 n’icya Mukura kingana na Hegitari 1 988.

Ibarizwamo ibiti by’amoko arenga 60 harimo ibya kimeza n’imigano. Iyi pariki izwiho kubamo ubwoko bw’inyamaswa zinyuranye ziganjemo inkende n’impundu (chimpanzee) zibarirwa mu moko 20, inkima (golden monkey), inyoni n’izindi nyamaswa nto zinyuranye.

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga na yo iri mu zigomba kwitabwaho n’iki kigo izwiho kuba iwabo w’ingagi zo mu birunga ziboneka hake cyane ku Isi.

Muri hake zikiboneka ni muri Afurika y’Iburasirazuba cyane cyane mu Rwanda, muri Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu 2010 habarurwaga ingagi 480 ariko 2019 yasize zigeze kuri 604. Ku Isi muri uwo mwaka zageze kuri 1.063.

Iri mu ruhererekane rw’imisozi miremire y’ibirunga bya Karisimbi, Muhabura, Bisoke inafite ikiyaga hejuru, Sabyinyo na Gahinga.

Uretse ingagi zo mu misozi miremire, habarizwa amoko arenga 200 y’inyoni n’inkima.

Mu Rwanda kandi hari Pariki y’Igihugu y’Akagera n’iya Nyungwe zose zifite umwihariko w’inyamaswa zihabarizwa kandi zikurura ba mukerarugendo bashya buri mwaka.

Raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2025 y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere, RDB, igaragaza ko amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo mu 2025 ari miliyoni 685$, avuye kuri miliyoni 647$ zari zinjijwe mu 2024, bigaragaza izamuka rya 6%.

Umubare w’abasura u Rwanda na wo wazamutseho 9% ugera ku bantu miliyoni 1,49. Benshi muri aba basuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikunzwe kubera ingagi, ndetse n’izindi pariki.

U Rwanda ruteganya ko mu 2029, urwego rw’ubukerarugendo ruzaba rwinjiriza igihugu miliyari 1,1$.

Kugeza ubu amafaranga angana na 10% by’ayinjijwe na buri pariki asaranganywa abatuye hafi ya pariki binyuze mu kubagezaho ibikorwaremezo na gahunda zigamije kubateza imbere.

Pariki y'Igihugu y'Ibirunga ni yo iri imbere mu gukurura ba mukerarugendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages