Mu kiganiro kigufi yagiraye n’abanyamakuru agaragaza ibyo RSSB yishimira kuva yakwegurirwa gucunga mituweli , Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi bya mituweli muri RSSB, Florence Muziganyi, ubu nta mwenda wa mituweli ibigo by’ubuvuzi biberewemo na leta kuko byamaze kwishyurwa.
Yagize ati “Kuva RSSB yakwegurirwa gucunga mituweli, nta birarane tubereyemo ibitaro. Buri kwezi tuba twamaze kubishyura iyo bujuje neza ibisabwa.Ikindi ni uko Leta yamaze gucisha muri RSSB amafaranga yose yari ibereyemo ibigo by’ubuvuzi ku buryo byose byamaze kwishyurwa tariki ya 4 Werurwe 2016.”
Muziganyi ahamya ko imitangire ya serivisi no kubona imiti ku barwayi bakoresha ubwisungane bwa mituweli bigenda neza, kandi ko bizarushaho kugenda neza kuko n’ibyo birarane ibitaro byatakaga ko biberewemo na Leta byamaze kwishyurwa byose.
Ati “ Bitewe n’uko RSSB ari yo yeguriwe gucunga mituweli, ayo mafaranga yanyujijwe kuri konti zacu ndetse bakanatubwira umubare w’ayo tugomba guha ibitaro runaka bitewe n’umwenda byari bifitiwe, ariko byumvikane neza ko atari RSSB yayishyuye ahubwo yanyujijwe muri RSSB”.
Yakomeje avuga ko yizeye ko serivisi ku barwayi bakoresha ubwisungane bwa mituweli zigenda neza, ngo kuko nta rwitwazo mu gusiragiza abarwayi bajya kwigurira imiti igihe amavuriro yishyurwa neza.
Ati “Abakozi ba mituweli ku bigo nderabuzima turabasaba gutanga serivisi nziza ku barwayi kandi barabikora, gusa baba bagomba gufatanya n’abaganga basanzwe ba Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo umurwayi abone ubufasha akeneye ku gihe.”
Amafaranga Leta imaze kwishyura ni ay’ibitaro 49 byo hirya no hino mu gihugu.
Ubwisungane bwa mituweli bwagiye buhura n’ikibazo cy’amadeni menshi ababukoresha bagatangira guhura na serivisi mbi, Leta yahisemo kubwegurira RSSB kugira ngo mu buranararibonye ifite bwo gucunga imisanzu ikosore amakosa yagiye akorwa.
RSSB ishishikariza Abanyarwanda gukomeza gutanga imisanzu yabo mu bwisungane mu kwivuza kuko indwara idateguza.
Kugeza ubu ubwitabire mu gutanga umusanzu wa mituweli buri ku kigero cya 80%



















TANGA IGITEKEREZO