Birumvikana ko leta itazavana amaboko mu bigo by’ubucuruzi byose isanganywe, kuko hari ibigo bikora ubucuruzi bufitiye igihugu akamaro gakomeye, ku buryo no mu gihe nta bashoramari bashaka gushyiramo amafaranga yabo, leta yo ubwayo igomba kubishoramo kubera akamaro bifitiye igihugu muri rusange. Urugero hano ni nk’Ikigo nyarwanda gitwara abantu n’ibintu mu kirere, RwandAir.
Ku rundi ruhande ariko, mu rwego rwo kunoza imikorere no guteza imbere urwego rw’abikorera mu gihugu, leta y’u Rwanda igenda yegurira abikorera ibikorwa bimwe na bimwe byayo bigaragara ko abikorera bamaze kugiramo ubumenyi bwo kubibyaza umusaruro.
Ni mu gihe kandi byagaragaye ko hari ibigo by’ubucuruzi bya leta bitabasha kubyazwa umusaruro, ahanini bitewe n’uburyo biyobowemo, budatuma bitanga umusaruro. Ibigo by’ubucuruzi bya leta kandi byagiwe byumvikanamo ibibazo by’imicungire mibi, imyenda y’umurengera n’igishoro kidahagije.
Ni aha rero leta yahereye ishyiraho gahunda izajya igenga ibikorwa byo kwegurira abikorera ibigo by’ubucuruzi yari isanganywe.
Ni gahunda yemejwe n’Inama y’abaminisitiri iherutse, aho izagena uburyo ndetse n’amategeko azajya akurikizwa mu gihe leta yifuza kwegurira abikorera ibikorwa by’ubucuruzi byayo.
Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere, RDB, kiri gukurikirana iby’uyu mushinga, kivuga ko ‘iyi gahunda izagaragaza impamvu zatuma ibigo bya leta byegurirwa abikorera ndetse n’ibigomba gushingirwaho kugira ngo ikigo cya leta cyegurirwe abikorera’.
Iyi gahunda isobanura neza ibizajya bishingirwaho kugira ngo ikigo cy’ubucuruzi cya leta cyegurirwe abikorera.
Muri byo harimo kuba ikigo cy’ubucuruzi cya leta kigiye kwegurirwa abikorera, gisanzwe gikora ubucuruzi bukorwa na benshi mu gihugu. Nk’urugero, leta ishobora gushyira ku isoko uruganda rw’amata, kuko n’ubundi abikorera bamaze kugira ubushobozi bwo kubyaza umusaruro inganda z’amata kandi bamaze kuba benshi.
Iyi gahunda kandi igena ko ibigo bizajya bishyirwa ku isoko, bigomba kuba byarananiwe kubyara inyungu kandi bidafite umumaro wihariye ku gihugu muri rusange.
Muri iyi gahunda, hateganywa ibizajya bikurikizwa mbere y’uko ikigo cya leta gishyirwa ku isoko, igihe cyashyizwe ku isoko nyirizina ndetse na nyuma yo gushyirwa ku isoko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!