00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta y’u Rwanda irateganya kongera ingengo y’imari y’uburezi

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 12 February 2015 saa 08:36
Yasuwe :

Minisitiri w’Uburezi Prof. Silas Lwakabamba yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda ishaka kongera ingengo y’imari igenerwa ibikorwa by’uburezi ikagera kuri 20% by’iy’igihugu gikoresha mu mwaka, ngo ishyire mu bikorwa intego z’uburezi ishaka kugeraho.
Avuga ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri b’Uburezi bo Munsi y’Ubutayu bwa Sahar, yateguwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, UNESCO, Prof. Lwakabamba yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda ingengo y’imari ishobora (…)

Minisitiri w’Uburezi Prof. Silas Lwakabamba yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda ishaka kongera ingengo y’imari igenerwa ibikorwa by’uburezi ikagera kuri 20% by’iy’igihugu gikoresha mu mwaka, ngo ishyire mu bikorwa intego z’uburezi ishaka kugeraho.

Avuga ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri b’Uburezi bo Munsi y’Ubutayu bwa Sahar, yateguwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, UNESCO, Prof. Lwakabamba yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda ingengo y’imari ishobora kwiyongera kubera umubare w’abanyeshuri ukomeje kwiyongera n’izindi mbogamizi zivuka.

Abaminisitiri bo muri Afurika y'Ubutayu bwa Sahara biga ku Iterambere ry'Uburezi

Gusa Lwakabamba yemeza ko kongera ingengo y’imari yagenewe ibikorwa by’uburezi atari byo byihutirwa kuko u Rwanda rusanzwe ruri mu bihugu bike bya Afurika bishora amafaranga menshi mu burezi.

Ingengo y’imari yagenewe uburezi isanzwe ari miliyari 300 z’amafaranga y’u Rwanda , ahwanye na 18% by’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka.

Lwakabamba yagize ati” Dukeneye indi nkunga ngo tubone ibyo dukeneye byose ariko n’ubusanzwe urwego turiho ntabwo ruri hasi cyane, gusa dufite intego yo kuruzamura. Turi guhangana n’umubare munini w’Abanyeshuri, dufite hafi miliyoni 2.5 z’abanyeshuri mu mashuri abanza, 600 000 mu yisumbuye n’abagera 87 000 muri kaminuza n’amashuri makuru, bose hamwe barenga miliyoni 3.”

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ikeneye gushyira ingufu mu kongera umubare w’abana biga amashuri y’incuke na gahunda yo gushyira abanyeshuri mu byiciro by’ubudehe ku banyeshuri bajya muri kaminuza.

Lwakabamba avuga ko u Rwanda ruzigira ku bindi bihugu bya Afurika ibijyanye no gutanga buruse no kwishyuza abigiye ku mafaranga ya Leta batereye agati mu ryinyo.

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Australia kuri ubu uyoboye Ihuriro Mpuzamahanga ry’Uburezi yavuze ko ibihugu by Afurika bikwiye kongera ingengo y’imari y’uburezi kugira ngo bizashobore kugera ku ntego z’Ikinyagihumbi za nyuma ya 2015.

Gillard avuga ko n’ubwo u Rwanda rwashoboye kugera kuri byinshi mu ntego zo mu myaka 15 ishize, nihongerwa ingengo y’imari bizoroshya gahunda y’Uburezi kuri bose.

Kugeza ubu u Rwanda ruri mu bihugu bike bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byashyize mu ngiro gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE).

Mu mpera za 2014 ariko, Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko ihangayikishijwe n’ umubare w’abana bata amashuri ugeze ku kigero cya 12.4% y’abari batangiye umwaka mu mashuri abanza mu 2014 mu gihe hari intego yo kuba batari kurenga 9.3%.

Mu cyiciro rusange ho abataye ishuri babarirwa ku kigero cya 14.7% mu gihe intego yari ukutarenza 12.5% mu batangiye umwaka w’amashuri wa 2013.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages