REB ivuga ko gahunda yo gushaka abarimu mu mwaka w’amashuri 2020/2021 izaba ari yo nini ibayeho, kuko abagera ku 7214 ari bo bakenewe.
Uku kongera abarimu bigamije kugabanya ubucucike mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda, aho kuri ubu mu mashuri abanza umwarimu umwe abarirwa abanyeshuri 59 naho mu yisumbuye bakaba 29.
Umuyobozi wa REB, Dr. Irenee Ndayambaje, yavuze ko guverinoma irimo kubaka ibyumba by’amashuri bityo hanakenewe abarimu. Yongeyeho ko bategereje ubujyanama bwa guverinoma ku buryo bwo gusubukura igikorwa cyo gushaka abarimu.
Ati “Igikorwa cyo gushaka abarimu cyahagarariye mu gutanga ibyangombwa bisaba akazi, tuzasubukura tugenzura ibyangombwa by’abarimu hanyuma dutangire kubohereza aho bazigisha mbere ya Nzeri”.
Mu Rwanda hari abanyeshuri biga mu mashuri abanza bagera kuri 2,479,366 n’abandi 636,162 bo mu mashuri yisumbuye, gusa iyi mibare iziyongera ubwo umwaka w’amashuri uzaba wongeye gutangira.
Mu mashuri abanza higishamo abarimu 41 573 naho mu mashuri yisumbuye higishamo 21 990.
Umuyobozi wa REB, Dr Ndayambaje avuga ko ‘biteguye ko umubare w’abanyeshuri uziyongera ubwo amashuri azaba yongeye gufungura kuko hari abanyeshuri bazatangira ishuri kandi bagomba kubona abarimu n’amashuri bigiramo kuko ari ibintu bigendana’.
Hirya no hino mu gihugu hatangiye kubakwa ibyumba by’amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga bigera ku 22 505 mu kugabanya ubucucike mu mashuri byose bigamije kongera ireme ry’uburezi.



















TANGA IGITEKEREZO