00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Le Youkounkoun 1965; Restaurant igezweho muri Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 April 2025 saa 07:24
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali ugenda ukura buri munsi, ku buryo ahantu ho gusohokera naho hagenda havuka ku bwinshi bijyanye n’ubushobozi bwa buri wese.

Ku basilimu bakunda gusohoka bagasangira n’inshuti, reka mberekeze muri Le Youkounkoun 1965, restaurant ubu iri mu za mbere zikunzwe muri Kigali kandi zihagazeho.

Le Youkounkoun 1965 ni ahantu heza abantu bashobora gufatira amafunguro atandukanye ndetse bari no kungurana ibitekerezo mu mutuzo.

Iyo restaurant ifite umwihariko wo kugira igikoni giteka neza, by’umwihariko imaze kumenyekana ku ndyo z’Abafaransa n’izo mu birwa bya Caraïbes.

Yashinzwe na Kirezi Dorah wanatangije Boho Lounge nayo yakanyujijeho muri uyu mujyi mu kugira ‘Brunch’ yihariye.

Yatangiye ku wa 22 Gashyantare 2025. Kirezi yabwiye IGIHE ko bahisemo kuyita Le Youkounkoun 1965 kuko ayifata nk’ikintu cy’agaciro gakomeye.

Ubusanzwe ijambo Le Youkounkoun risobanuye zahabu y’agaciro.

Ryakoreshejwe cyane muri filimi y’Abafaransa yiswe The Sucker (Le Corniaud) yakinwe mu 1965 aho babaga bashaka zahabu nini cyane bayivumbura bakayita Youkounkoun.

Kirezi yavuze ko iryo zina yarihisemo kuko iyo restaurant nayo ari iy’agaciro kanini kandi itanga serivisi nziza zinogeye buri wese.

Le Youkounkoun 1965 ni ahantu hashya ho kwakirira abantu kandi hagezweho by’umwihariko ku batuye i Gacuriro, Nyarutarama, Kibagabaga n’ahandi.

Ikorera muri Simba Center i Gacuriro mu igorofa rya Gatatu, aho kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kane ifungura guhera Saa Sita z’amanywa kugera Saa Yine z’ijoro, mu gihe kuva ku wa Gatanu kugera ku Cyumweru batangira akazi Saa Sita, bagafunga Saa Tanu z’ijoro.

Umuyobozi Le Youkounkoun, Donath Rusagara, yavuze ko ari ahantu ushobora gusanga ibiryo by’amoko yose kandi buri funguro riteguranwa ubushishozi, n’umwihariko ku buryo uwarihawe ahora arizirikana binajyanye na serivisi idasanzwe iriherekeza.

Le Youkounkoun 1965 irenze kuba ari restaurant ahubwo ni ahantu hafasha abantu kumva neza isano iri hagati y’indyo runaka n’umuco w’igihugu ikomokamo.

Ku bantu bashaka gusangirira amafunguro ahantu hatuje kandi hafite ubwiza buhebuje bajya muri Le Youkounkoun.

Le Youkounkoun 1965, ifite uburyo ushobora gutanga commande y’ibyo ukeneye, umubare w’abantu ujyana nabo, isaha uhagerera ku buryo byose usanga biteguye neza.

Le Youkounkoun 1965 ni imwe muri restaurants zigezweho muri Kigali
Uretse amafunguro atandukanye, haba hari n'imigati
Hari ahantu heza ho gufatira amafunguro, abantu banaganira neza
Ukinjira kuri Le Youkounkoun 1965 utangira kubona ubudasa bijyanye n'imitegurire
Amafunguro atangirwa ahantu hateguye neza
Abakeneye kuganira mu mutuzo nabo bategurirwa ahantu heza
Benshi bakorwa ku mutima n'uburyo haba hatunganyijwe
Benshi bakorwa ku mutima n'uburyo haba hatunganyijwe
Hatuganyijwe mu buryo butandukanye, buri wese ahitamo aho afatira amafunguro bijyanye n'amahitamo ye
Hari aho ufatira amafunguro witegeye ibyiza nyaburanga bitatse Kigali
Kurira amafunguro ahantu heza, bituma umuntu arushaho kugubwa neza
Imitegurire y'ahafatirwa amafunguro ni bimwe mu bigize umwihariko
Uwafatiye amafunguro muri iyi restaurant anyurwa na serivisi nziza
Imitako nayo ni bimwe mu bijyanye n'amateka kuko iba ishingiye ku bisobanuro runaka
Abantu barenze umwe bashaka kuganira no gusangira nabo bategurirwa ahantu heza
Hari ibyumba bifasha abantu kwifata neza banungurana ibitekerezo
Ibyo kurya bigezweho nabyo birahaboneka
Ameza magari, abantu bashobora gufatiraho amafunguro
Serivisi itangwa ni ntagereranywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .