Ku basilimu bakunda gusohoka bagasangira n’inshuti, reka mberekeze muri Le Youkounkoun 1965, restaurant ubu iri mu za mbere zikunzwe muri Kigali kandi zihagazeho.
Le Youkounkoun 1965 ni ahantu heza abantu bashobora gufatira amafunguro atandukanye ndetse bari no kungurana ibitekerezo mu mutuzo.
Iyo restaurant ifite umwihariko wo kugira igikoni giteka neza, by’umwihariko imaze kumenyekana ku ndyo z’Abafaransa n’izo mu birwa bya Caraïbes.
Yashinzwe na Kirezi Dorah wanatangije Boho Lounge nayo yakanyujijeho muri uyu mujyi mu kugira ‘Brunch’ yihariye.
Yatangiye ku wa 22 Gashyantare 2025. Kirezi yabwiye IGIHE ko bahisemo kuyita Le Youkounkoun 1965 kuko ayifata nk’ikintu cy’agaciro gakomeye.
Ubusanzwe ijambo Le Youkounkoun risobanuye zahabu y’agaciro.
Ryakoreshejwe cyane muri filimi y’Abafaransa yiswe The Sucker (Le Corniaud) yakinwe mu 1965 aho babaga bashaka zahabu nini cyane bayivumbura bakayita Youkounkoun.
Kirezi yavuze ko iryo zina yarihisemo kuko iyo restaurant nayo ari iy’agaciro kanini kandi itanga serivisi nziza zinogeye buri wese.
Le Youkounkoun 1965 ni ahantu hashya ho kwakirira abantu kandi hagezweho by’umwihariko ku batuye i Gacuriro, Nyarutarama, Kibagabaga n’ahandi.
Ikorera muri Simba Center i Gacuriro mu igorofa rya Gatatu, aho kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kane ifungura guhera Saa Sita z’amanywa kugera Saa Yine z’ijoro, mu gihe kuva ku wa Gatanu kugera ku Cyumweru batangira akazi Saa Sita, bagafunga Saa Tanu z’ijoro.
Umuyobozi Le Youkounkoun, Donath Rusagara, yavuze ko ari ahantu ushobora gusanga ibiryo by’amoko yose kandi buri funguro riteguranwa ubushishozi, n’umwihariko ku buryo uwarihawe ahora arizirikana binajyanye na serivisi idasanzwe iriherekeza.
Le Youkounkoun 1965 irenze kuba ari restaurant ahubwo ni ahantu hafasha abantu kumva neza isano iri hagati y’indyo runaka n’umuco w’igihugu ikomokamo.
Ku bantu bashaka gusangirira amafunguro ahantu hatuje kandi hafite ubwiza buhebuje bajya muri Le Youkounkoun.
Le Youkounkoun 1965, ifite uburyo ushobora gutanga commande y’ibyo ukeneye, umubare w’abantu ujyana nabo, isaha uhagerera ku buryo byose usanga biteguye neza.






















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!