Ije isangamo Ingabo z’u Rwanda ( RDF), Polisi y’igihugu, Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) n’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB.
Mu nama rusange ya Zigama CSS yateranye ku wa Gatanu ari bwo iyi Laboratwari yemerewe kuba umunyamuryango. Bivuze ko abakozi bayo bagiye gutangira kubona inyungu ziri mu gukorana n’iyi koperative.
Ibi bibaye nyuma y’uko umwaka ushize, iyi Laboratwari yabarizwaga muri Polisi y’Igihugu ibaye ikigo cyigenga, inegurirwa inyubako ya miliyari zirindwi z’Amanyarwanda ari nayo ikoreramo ubu.
Zigama CSS ikomeje kwagura ibikorwa byayo, umwaka ushize yungutse miliyari 9.6 z’Amanyarwanda, ni mu gihe umutungo wayo wo wageze kuri miliyari 200Frw.
Mu nama yaherukaga guterana mu Ugushyingo 2018, Ubuyobozi bwa Zigama CSS bwari bwatangaje ko mu 2019 bazatangira gutanga amakarita yabo bwite ya Visa, azatuma abakiliya bari basanzwe babona serivisi bakoresheje telefoni igendanwa barushaho kunogerwa.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi, Dr James Ndahiro, yagize ati “ Turi kugerageza kwegereza abanyamuryango ba Zigama CSS serivisi za banki kubera ko bashobora gukoresha telefoni zabo cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga”.
Yakomeje avuga ko intego bafite ari ukugabanya ikiguzi cyo gukora ingendo bajya gushaka serivisi za banki, ari nayo mpamvu mu mishinga bateganya imbere bazibanda ku ikoranabuhanga.
Kugeza ubu Zigama CSS ifite abanyamuryango ibihumbi 90, n’amashami 19 hirya no hino mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO