Uburumbuke n’ubucucike by’abanyarwanda ni kimwe mubishobora kubangamira gahunda zitandukanye z’iterambere ku Rwanda nk’igihugu kiri mu nzira y’amajyambere. Minisiteri y’Ubuzima, hamwe n’izindi nzego zitandukanye bashyize ingufu mu gushishikariza abanyarwanda kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, ariko hari abasanga ikiguzi cyashyizweho na Minisante gishobora kuba inzitizi
Amakuru atangwa n’abakora mu nzego z’ubuvuzi, avuga ko guhera mu kwezi kwa Kamena 2015 aribwo hatangiye kwishyuzwa ku Bitaro n’ibigo nderabuzma, abagore bashaka iyi servise.
Abaganiriye na IGIHE bemeza ko bishyuzwa amafaranga ari hagati ya 500 n’ibihumbi 10 bitewe n’uburyo bakoresha.
Abagore mu murenge wa Munini mu karere ka Nyaruguru barerura bakavuga ko kuva gahunda yo kuboneza urubyaro babaye bayisubitse, kubera ayo mafaranga.
Nyirandikumana Rosalie nyuma y’imbyaro zirindwi yagiye kuboneza urubyaro , ariko ngo agiye kubisubika.
Yagize ati "Nakoreshaga uburyo bw’agapira, none ejobundi nagiye ku bitaro bya Munini, barambwira ngo kugirango bagahindure ndishyura amafaranga ibihumbi 10, kandi mbere bagashyizemo ku buntu bananyinginga.Ntibemera ko umuntu akoresha mituweri kandi ayo mafaranga sinayabona.Ubwo nyine ngiye gukomeza mbabyare."
Uwase Claudine wo mu karere ka Nyarugenge nawe avuga ko kuba basigaye bishyuzwa bagiye kuringaniza urubyaro ari inzitizi ku batishoboye.
Yagize ati "Iyi gahunda njye nari nayigiyemo kubera ko bayitangiraga ubuntu, none ubu iyo ushaka ibinini cyangwa urushinge wishyura amafaranga 500, waba ushaka ko bagushyiriramo agapira ko hasi ukishyura ibihumbi 10. Abishoboye bazajya baruringaniza, abatishoboye dukomeze tubyare."
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima Nathan Mugume, yatangarije IGIHE ko izi service zitangwa ku mafaranga make.
Yagize ati "Bishyura nk’abaje kwisuzumisha, n’ubundi ikiguzi kinini kishyurwa na Leta, iyo bagiye kumushyiramo ako gapira cyangwa bakoresha ibikoresho bitandukanye, dukomeje rero kutabyishyuza byazagera aho ugasanga ibitaro birahombye."
Yongeyeho ati "Ubwisungane mu kwivuza bwishingira iyo servise, niba babishyuza ku ruhande ibyo ntabyo nzi keretse mbyiboneye."
Yakomeje avuga ko abagore badakwiye kureka kuboneza urubyaro kubera ko bishyuzwa, ashimangira ko ‘mituel de santé’ yishingira iki kiguzi.
TANGA IGITEKEREZO