00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwicara cyane bingana no kunywa itabi - Dr. Sabin Nsanzimana wa Minisiteri y’Ubuzima

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 22 July 2025 saa 08:21
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko kwicara cyane bingana no kunywa itabi kuko byongera ibyago byo kurwara indwara zitandukanye zirimo guturika k’udutsi duto tw’ubwonko, indwara z’umutima, n’izindi.

Abinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko hari indwara zitizwa umurindi no kwicara cyane, ibishobora no guteza imfu.

Yagaragaje ko kwicara cyane byongera ibyago byo kurwara indwara z’imutima ku kigero cya 35%, guturika udutsi duto tw’ubwonko ku kigero cya 14%, ndetse n’ibyago byikubye inshuro ebyiri byo kurwara diabetes yo mu bwoko bwa kabiri, ugereranyije n’ugerageza guhaguruka akagendagenda.

Si ibyo gusa kuko uyu muyobozi yerekanye ko kwicara cyane byongera ibyago byo gupfa imburagihe ku kigero cya 40%.

Dr. Nsanzimana yavuze ko ibyiza ari uko umuntu nibura yajya agerageza guhaguruka buri saha.

Yagize ati “Buri minota 60 wicaye haguruka! Amasaha atandatu ku munsi wicaye byongera ibyago niyo wakora siporo nyuma.”

Ni mu gihe mu 2023 Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), cyatangaje ko mu Rwanda abarenga ibihumbi 390 barwaye indwara ya diabetes.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko kwicara cyane bingana no kunywa itabi kuko byongera ibyago byo kurwara indwara zitandukanye zirimo guturika k’udutsi duto tw’ubwonko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages