Ubuhamya bwatanzwe bwagaragaje ko abo bana bishwe n’Interahamwe ku itariki ya 7 Gicurasi 1994 zihagejejwe n’uwari Umuyobozi w’icyo Kigo, Nyombayire Venuste.
Nyombayire ashinjwa kuba yaravanguye abana 11 b’Abatutsi barimo abari baturutse i Kigali bahungishijwe, abashyira ukwabo mu cyumba, arangije abaha Interahamwe zirabica.
Uwimbabazi Amina Marie Josée wahunganye abo bana abavana i Kigali abajyanye ku Gikongoro, yavuze ko byasabye gutanga amafaranga ku Nterahamwe zari kuri bariyeri kuri Nyabarongo kugira ngo babone uko batambuka.
Yakomeje avuga ko bageze muri SOS Gikongoro bakiriwe nabi n’umuyobozi w’icyo kigo abima ibiryo n’amazi.
Ati “Venuste Nyombayire ntabwo yigeze yishimira ko bahari kandi abashyira kure y’abandi bana muri iki kigo. Banze kubaha ibiryo n’amazi kugeza ubwo yatumiye Interahamwe kugira ngo zibice. ”
Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka abo bana bavuze ko kwica abana b’imfubyi ari kimwe mu bimenyetso byerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe hagamijwe kumaraho Abatutsi bose.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Clothilde, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa hagamijwe kurimbura Abatutsi.
Yasabye ababyeyi n’abarezi kujya babwira abana babo amateka y’ukuri kugira ngo bashobora guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside.
Ati “Abana bigishwe ukuri, ubumwe, gukunda igihugu, ubworoherane no guharanira kwihesha agaciro tubategurire ejo heza habo heza.”
Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi muri SOS Nyamagabe basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruruhukiyemo imibiri irenga 50.000.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!