Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko muri rusange umutekano wifashe neza mu Rwanda, gusa ngo hari aho abantu bagaragaje ibikorwa bibi ku barokotse.
Ati "Hari ibyagaragaye bijyanye no gupfobya, nka Kirehe hagaragaye uwatemye urutoki rw’uwacitse ku icumu, arafatwa iperereza rirakorwa, haza kugaragara undi muntu waranduye ibishyimbo na none by’uwacitse ku icumu, arimo gushakishwa".
Mu Majyepgo mu Karere ka Ruhango, abantu batemye urutoki ry’uwarokotse Jenoside, babiri batawe muri yombi undi aracyashakishwa.
Mu Karere ka Huye hari uwaranduye ibigori n’ibishyimbo by’uwarokotse Jenoside, ugishakishwa. Mu Karere ka Muhanga hakurikiranwe umugabo wabwiye umugore we amagambo asesereza.
CP Kabera ati "Aba Bose bari gukurikiranwa n’inzego z’umutekano kuko abantu bagomba Kwibuka batekanye".
Abantu basabwa kwirinda amagambo apfobya Jenoside, ayihakana cyangwa asesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ibindi bikorwa nk’ibyo kuko bihanwa n’amategeko.


















TANGA IGITEKEREZO