Ni umuhango wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka, aho bifatanyije n’abaturage, abayobozi batandukanye n’abandi biga mu mashuri makuru na Kaminuza zo mu Rwanda.
Nyuma y’urugendo rwo kwibuka, Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig Gen. Eugène Nkubito, yabahaye ikiganiro kivuga ku budasa bw’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka za Jenoside.
Ibyo birimo gukura abana muri gereza, gucyura impunzu, gutanga ubutabera binyuze mu nkiko Gacaca , gushyiraho amategeko ahana icyaha cya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, kubaka no gusana inzibutso, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kubakira amacumbi abacitse ku icumu batishoboye n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi mu kigo gihuza za IPRC (Rwanda Polytechnic), Musabe Liliane, we yabasabye kurinda u Rwanda gusubira mu macakubiri.
Yagize ati “Ubu dufite amashuri makuru na za Kaminuza zisohora abahanga benshi buri mwaka bakoresha ibyo bize mu kubaka igihugu. Nk’abarezi n’abanyeshuri, turasabwa kugira imyitwarire itandukanye na ya yindi yatumaga hatabaho kugera ku burezi ku buryo bumwe. Abo ni nabo bakwirakwije ingengabitekerezo bituma u Rwanda rujya mu icuraburindi, ariko twe turasabwa kugira imyitwarire myiza, itandukanye n’iya bariya boretse igihugu cyacu.”
Uhagarariye abanyeshuri barokotse Jenoside biga n’abarangije Kaminuza n’amashuri yisumbuye muri IPRC Tumba (AERG-Imenegitero), Sibomana Valentin, yasabye bagenzi be gushyira imbere icyabazanye kugira ngo bazabashe kwigira no kwiyubaka, by’umwihariko asaba abanyarwanda kubanira neza abacitse ku icumu, kunga ubumwe no guharanira icyateza imbere umunyarwanda no kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside hagamijwe gukumira amacakubiri.
Umuyobozu wa IPRC Tumba, Eng. Mutabazi Rita Clémence, yavuze ko kwibuka ari umwanya mwiza wo gusubiza agaciro abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira uko Imana yabaremye.
Yagize ati “Ni umwanya kandi twibukiranya amateka yacu, cyane ayaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo tubashe guhangana n’abahakana Jenoside n’abayipfobya. Ibyo tubikora binyuze mu biganiro ndetse tukagira n’umwanya wacu wihariye hano muri uyu muryango wa IPRC Tumba.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yababwiye ko bakwiye kwihatira kumenya amateka y’u Rwanda kuruta uko bakwihatira ay’ibindi bihugu, by’umwihariko amateka y’uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’ingaruka zayo no kuzakira, bakirinda gukora ibinyuranye n’ibyo basabwa n’uwabashukira mu bitekerezo bibi bigatuma batiza umurindi abafite cyangwa abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO