00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye muri Uganda bakusanyije miliyoni 37 z’amashilingi azubaka urwibutso i Mpigi

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 7 April 2018 saa 01:55
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Uganda batanze miliyoni 37 z’amashiringi yo muri icyo gihugu azafasha mu bikorwa byo kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukazubakwa mu gace Mpigi.

Imibiri iri muri Uganda yahageze mu gihe cya Jenoside aho ibihumbi n’ibihumbi by’imibiri y’Abatutsi yagiye ijugunywa mu migezi yisuka mu Kagera, nako kakayijyana mu kiyaga cya Victoria.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, yabwiye New Vision yanditse iyi nkuru ko igitekerezo bakigize bashaka guha agaciro Abanyarwanda bazize Jenoside mu 1994.

Yagize ati “ Iki ni igitekerezo twagize tugamije guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi”

Mugambage yavuze ko urwibutso ruri kubakwa mu Karere ka Mpigi mu gace ka Ggolo ruzuzura rutwaye miliyari 3.7 z’amashiringi ya Uganda, yongeyeho ko aho hantu nubwo hazaba habitse imibiri y’abazize Jenoside ngo haranoroshye kuhagera ugereranyije n’ahandi.

Mugambage yavuze ko urwo rwibutso ruzifashishwa mu kwigisha amateka ya Jenoside bikazafasha mu gutanga ubutumwa bushishikariza abantu kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya Jenoside no kurwanya ko yazongera kubaho ukundi.

Ati “ Inzogera ihoraho ikwiriye guhora ivugira mu mitima y’abakunda amahoro ko dukeneye gukora byinshi kugira ngo dukumire ko Jenoside yagira ahandi iba ku Isi.”

Izindi nzibutso ziri muri Uganda harimo Kasensero ruherereye mu Karere ka Rakai n’ururi Lambu mu Karere ka Masaka. Yavuze ko urwo rwibutso ruzashyirwamo amafoto y’abantu bishwe muri Jenoside, imyenda yabo n’ibindi byinshi.

Muri Uganda, ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi byabereye i Entebbe bikaba byitabiriwe n’abayobozi baturutse muri guverinoma n’Abanyarwanda baturutse hirya no hino ku Isi.

Ku wa 11 Mata 2018 hateganyijwe ijoro ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho urubyiruko ruzigishwa ku bibi bya Jenoside, bikazabera kuri Kaminuza ya Livingstone mu Karere ka Mbale.

Ibyo bikazakurikirwa n’amasomo azatangirwa kuri Kampala International University, ku ishuri rya Bushenyi ku wa 14 Mata irindi rikazatangirwa kuri kaminuza ya St. Lawrence ku wa 20 Mata 2018.

Ku wa 21 Mata, biteganyijwe ko hazashyirwa indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye Kasensero mu Karere ka Rakai, ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside.

Mugambage yasobanuye ko Jenoside itatewe n’ihanuka ry’indege nk’uko bikunze kwandikwa n’ibinyamakuru bitandukanye.

Yagize ati “ Jenoside ntabwo ari ubwicanyi butangira ako kanya, irategurwa hagamijwe kwica igice kimwe cy’abantu. Iyabaye mu 1994, yakurikiye ibikorwa byinshi byayiteguraga byabaye kuva mu 1959, 1963 no mu 1973.”

Yasobanuye ko habanza ibikorwa biyitegura birimo nko kwambura ubumuntu ababa bagiye kwicwa, bagafatwa nk’abadakwiriye kubaho.

Insanganyamatsiko yo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, igira iti “Twibuke twiyubaka.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages