Ku mugoroba wo ku itariki ya 5 Gicurasi 2017, nibwo abakozi ba RSwitch bagize umuhango wo kwibuka abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside, bazira ko ari Abatutsi.
Mu kiganiro bahawe na Lt Col. Alex Kayisire, uturuka mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere, yaberetse inzira byanyuzemo ngo ingabo zari iza RPF Inkotanyi zibashe guhagarika Jenoside no kubohora igihugu.
Ati” Jenoside yabaye RPF yaratangiye kurwana ishaka uburenganzira bw’Abanyarwanda bose, abari imbere n’abari inyuma; aiba hari ahantu byari bigeze bisa nk’aho RPF ishobora kumvikana na Leta yari iriho icyo gihe ya Habyarimana.”
Yakomeje avuga ko ari urugamba rutari rworoshye, kuko barwanaga n’umuntu ufite intego yo kurimbura Abatutsi, mu gihe bo bagombaga gushyira imbere kurokora abantu no kubohora igihugu.
Lt. Col. Kayisire yakomeje avuga ko gutsinda urugamba babikesha kuba bari bazi icyo bifuza kugeraho bwa nyuma, bakaba bari banafite umugaba mukuru w’ingabo ariwe Perezida Paul Kagame, ufite ubuhanga n’ubushishozi ndetse akamenya n’igikenewe.
Umunyamategeko wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Diogène Bideri, yagarutse ku buryo Jenoside yari yarateguwe kuva na mbere hose, avuga ko abitwaza kuraswa kw’indege ya Habyarimana Juvenal wari perezida ari abagamije guhakana no gupfobya.
Yakomeje avuga ko kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Jenoside yari yarateguwe, ari uko nyuma y’urupfu rwa Habyarimana hateranye inama yari iyobowe na Theoneste Bagosora, ndetse batangira kwikiza abahutu batari bashyigikiye umubambi wabo barimo Uwiringiyimana Agatha wari Minisitiri w’Intebe.
Umuyobozi mukuru wa RSwitch, Jean Claude Gaga yashimiye abatanze ibiganiro, avuga ko babikuyemo isomo rizatuma babasha kubaka u Rwanda n’ikigo cyabo muri rusange.
Ati” Nk’abanyarwanda tutamenye uko Jenoside yateguwe n’impamvu yateguwe n’ukuntu byagenze, dushobora kwirara ugasanga birongeye birabaye.”
Gaga yagaragaje ko ubumenyi bahawe hari byinshi bwabafasha mu kazi kabo ka buri munsi, bakubaka ikigo bifuza baganisha ku Rwanda rwiza buri wese yifuza kubamo.
Muri uyu muhango hanumviswe ubuhamya bw’umwe mu barokokeye Kacyiru, wavuze inzira y’umusaraba we n’abo mu muryango we banyuzemo, agahamya ko nubwo intimba idashira ashima Imana ko yongeye kwiyubaka no kubaho neza.



















TANGA IGITEKEREZO