00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka23: Abakozi ba Minirena basabwe kutaba imbohe z’amateka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 April 2017 saa 07:18
Yasuwe :

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Vincenta Biruta, yasabye abakozi ayoboye ko batagomba kuba imbohe z’amateka yaranze igihugu ahubwo ko ibyabaye bigomba kubaha imbaraga zo guharanira kubaka igihugu kizira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu biganiro bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi byahawe abakozi b’iyi Minisiteri n’ibigo biyishamikiyeho, kuri uyu wa 10 Mata 2017, byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Umukozi ukora mu Ishami rishinzwe Umutungo Kamere w’amazi mu Kigo cy’Amazi n’amashyamba, Remy Mugunga, watanze ikiganiro yibanze ahanini ku mateka yaranze itegurwa rya Jenoside n’uko yashyizwe mu bikorwa ariko asobanura neza ko Jenoside ifite umwihariko kuko yakozwe n’Abanyarwanda bakayikorera benewabo b’Abanyarwanda.

Mu kungurana ibitekerezo no gusangira amateka ya Jenoside, hagaragajwe ko ikibanze ari ugukomeza gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Vincent Biruta yagize ati “Tugomba gufata iya mbere tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko nta wundi uzaza kuyibarwanyiriza…Ntimutekereze ko hari umunyamahanga uzaza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ni twebwe tugomba kuyirwanya.”

Biruta yavuze ko umuntu wakiriye ingengabitekerezo mbi akubakira ku macakubiri, agomba guhora yiteguye ko iteka n’iteka ingaruka zizamugeraho.

Minsitiri Biruta yasabye abakozi kuganira ku mataka, bakabwizanya ukuri bagamije kwiyubakira igihugu.

Yagize ati “Amateka tuyakoresha kugira ngo dukemure ibibazo by’uyu munsi tugamije kubaka ejo hazaza. Ntabwo rero tugomba kuba imbohe z’amateka. Dufunguke tuganire, kuko mu biganiro nk’ibi twungurana ibitekerezo buri wese akagira icyo yungukira kuri mugenzi we, ikigamijwe ari ugukomeza kubaka umuryango nyarwanda uzira amacakubiri.”

Biteganijwe ko Minisiteri y’Umutungo Kamere izakomeza kugirana ibiganiro n’abakozi bayo n’ibigo biyishamikiyeho bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Vincent Biruta
Abakozi ba Minirena mu biganiro kumateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

<


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages