00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka Jenoside ni ukwereka abayihakana ko nta gaciro bafite - Guverineri Munyantwali

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 21 April 2015 saa 02:10
Yasuwe :

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwali avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umwanya mwiza wo kwereka abayihakana n’abayipfobya ko ntagaciro bafite.

Yabigarutseho kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Mata 2015, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara kwibuka ku nshuro ya 21 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nk’uko byatangajwe na bamwe mu barokotse Jenoside bo muri uyu Murenge, ku taliki ya 20 Mata 1994 ni bwo abicanyi bicaga imbaga y’abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatolika ya Mugombwa no mu nkengero zayo.

Mu ijambo rye, umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo yagarutse ku kamaro ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Uwishe ni we wataye agaciro nabi cyane, uyu munsi twaje guhamya ko abigishije ubwicanyi, abahakana Jenoside yakorewe abatutsi n’abayipfobya nta gaciro bafite, nta ruvugiro bafite, nta jambo bafite, nta mwanya bafite mu Rwanda no ku isi hose.”

Muri uyu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwibutso rwa Mugombwa hashyinguwe mu cyubahiro imibiri yari iherutse kuboneka.

Uwimana Marie Rose, umwe mu barokotse Jenoside yabashije kubona umubiri wa Se umubyara, avuga ko kuri iyi nshuro ari bwo yumva yibutse by’ukuri.

Ati “kuri uyu mwaka ni bwo ngiye kwibuka by’ukuri, mu yindi myaka nibukaga ariko ntarabona umubiri wa data, muri rusange numvaga ko yaba yarahunze akaba azagaruka. Twamubonye none ni bwo twabashije kumushyingura, nkaba numva ari iby’agaciro gakomeye”.

Urwibutso rwa Jenoside rwo mu Murenge wa Mugombwa rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera ku bihumbi 34,470.

Icyari Perefegitura ya Butare ni hamwe mu ho Jenoside yatangiye itinzeho gato ariko ikoranwa ubugome n’ubukana. Aya mataliki hirya no hino mu cyari Butare akaba ari bwo bibuka by’umwihariko.

Uretse mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, umuhango nk’uyu wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi wabereye ahitwa i Nyumba mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye.

Guverineri Alphonse Munyantwari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages