Kugeza ubu Uwanyirijuru avuga ko akomeje gushakisha ngo arebe nibura niba hari uwo baba bafitanye isano ukiriho.
Mu kiganiro na RBA, uyu mukobwa yavuze ko abamureze bamukuye mu kigo cy’impfumbyi. Ibyo azi ku nkomoko ye ni ibyo yabwiwe n’umubyeyi wamureze.
Ati “Yarambwiye ati wiyakire, uzagerageze nuba mukuru ubaririze gusa ubu icyo nakwifuriza ni uko watuza ukabanza ukiga, wite ku buzima bwawe, kuko nanjye nta kindi nabikoraho.”
Uwanyirijuru yabwiwe ko yageze mu kigo cy’imfumbyi cya Croix Rouge ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, ubwo yari afite amezi abiri gusa. Yaje kuhava afite imyaka itatu y’amavuko.
Abamureze bamubwiye ko batazi umuntu n’umwe bafitanye isano.
Yakomeje avuga ko kubaho atazi aho akomoka ari ibintu bimutera agahinda cyane.
Ati “Kutagira iwanyu, ahantu uvuga uti aha ni iwacu birambabaza. Abandi bagira amasambu bajya basubiraho bakavuga ko ariho bavuka, njyewe ntaho mfite. Ahantu nakwita iwanjye ni aho nagura ubwanjye”.
“Nta n’abantu nashinja ko bataranyitayeho cyangwa ngo mbabwire ko batansuye ku ishuri, cyangwa ko batanyishyuriye ishuri kuko uwo nabibwira wese yambwira ko ntari umwana we”.
Uyu mukobwa yavuze ko afite icyizere ko hari uwo mu muryango we waba ukiriho kuko abantu bose badapfira gushira.
Ati “Ntabwo bose bashize, hagomba kuba hari umuntu wasigaye bashobora kuba umwe cyangwa babiri ariko ndumva bahari”.
Kimwe mu byo Uwanyirijuru Rosalinda avuga ko abagize umuryango we bashobora kumunyeraho ni inkovu afite mu gahanga.
Ati “Mfite akantu ku gahanga gasa nk’akaguyemo. Abantu bari bazi ko bafite umwana ufite inkovu mu gahanga kuko muri Croix Rouge bambwiye ko naje ngafite, bazanshake, n’abandi bamfashe kubashaka”.
Yavuze ko nubwo nta muryango afite, hari icyizere cyo kubaho kandi ko yiyubatse.
Ati “Sindi wa muntu wumva ko byarangiye ntacyo gukora, narize nirwanaho ndarangiza, ndakora kandi nkora cyane kuko umunsi umwe nzagura ibibanza wumva ntafite, nzubaka inzu, nzagira umuryango wanjye”.
Yasoje avuga ko yizera kuzabona abo bahuje isano nubwo ubu afite umuryango yabonye kubera urukundo n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!