00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka31: Abakozi ba World Vision biyemeje gushimangira ubumwe mu Banyarwanda

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 26 April 2025 saa 03:05
Yasuwe :

Abakozi n’abayobozi ba World Vision, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, biyemeza gukomeza gufasha abarokotse no kubaba hafi nk’uko bisanzwe biri mu ndagagaciro zawo.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 24 Mata 2025, mu gukomeza kwifatanya n’Abanyarwanda mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango watangijwe no kuzenguruka ibice bitandukanye bigize urwibutso no gusobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside.

Hakurikiyeho gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside nyuma hacanwa urumuri rw’icyizere.

Umuyobozi wa Aegis Trust mu Rwanda, Munyantwali Alphonse, yasobanuriye abari aho ko Jenoside itabaye ku bw’impanuka ahubwo yabanje gutegurwa.

Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Pauline Okumu, yavuze ko kuva uyu muryango watangira, wagize uruhare mu bikorwa byo kwita ku barokotse Jenoside.

Ati “Umuryango wa World Vision watangiye mu 1994 nyuma gato y’amahano yari amaze kugwira u Rwanda icyo gihe intego yari ugutanga ubutabazi ku barokotse ndetse kwihangana kwabo nibyo byaduteye imbaraga.”

“Nyuma y’igihe twabaye bamwe mu bagize uruhare mu komora ibikomere bya benshi no kongera kwiyubaka binyuze mu gushyira imbaraga mu kwimakaza amahoro dufatanya n’imiryango ndetse tububakamo icyizere cy’uko umucyo uzongera ukaboneka mu Rwanda.”

Okumu yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo yabashije kongera gushyira Abanyarwanda hamwe. Yaboneyeho gusaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose cyasubiza u Rwanda muri iryo curaburindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard, yashimye uruhare World Vision yagize mu iterambere ry’igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yasabye World Vision n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza gufatanya kubaka u Rwanda rwunze ubumwe, rutarangwamo ivangura no gukomeza kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside kuko nubwo igenda igabanyuka hari abakiyifite badatinya gushaka kuyinjiza mu rubyiruko.

Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Paulina Okumu, yashyize indabo ku mva ishyingiyemo Abatutsi mu kubunamira no kubasubiza agaciro bambuwe
Abakozi ba World Vision Rwanda bunamiye abarenga ibihumbi 250 baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abayobozi ku mpande zombi bacanye urumuri rw'icyizere
Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Pauline Okumu, yavuze ko bazakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard, yashimiye Umuryango wa World Vision Rwanda wafashije abana barokotse Jenoside kongera kubaka ubuzima
Basobanuriwe amateka ya mbere y'uko Jenoside iba, uburyo yateguwe igashyirwa mu bikorwa
Abakozi ba Worl Vision basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali biyemeza gukomeza gufasha abarokotse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .