00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka 31: Abakozi ba SanlamAllianz Rwanda basuye Urwibutso rwa Ntarama

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 26 April 2025 saa 11:53
Yasuwe :

Abakozi n’abayobozi b’Ikigo cy’Ubwishingizi cya SanlamAllianz Rwanda bifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basura Urwibutso rwa Ntarama kandi baremera abarokotse kugira ngo bakomeze kwiyubaka.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 25 Mata 2025 gitangirira ku cyicaro cya SanlamAllianz Rwanda aho hashyizwe indabo ahashyinguye abari abakozi bayo bishwe mu 1994 icyitwa SORAS bakomereza ku Rwibutso rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Basangijwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubugome ndengakamere bwakoreshejwe hagamijwe gutsemba Abatutsi mu Bugesera no mu gihugu hose muri rusange.

Bagaragarijwe ko mu itegurwa rya Jenoside hatojwe Interahamwe n’abasirikare ba Ex-FAR ku buryo bari bafite ubushobozi bwo kwica abantu 1000 mu minota 20 gusa.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya SanlamAllianz General Insurance Plc, Rurangirwa Shumbusho Vianney, yavuze ko basuye Urwibutso rwa Ntarama mu rwego rwo gukomeza kuzirikana no Kwibuka inzirakarengane zo mu Karere ka Bugesera by’umwihariko ahahoze ari Komine Kanzenze zishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “ Igihugu cyacu cyatakaje intwari nyinshi ndetse n’abarokotse basigaranye ibikomere haba ku mutima no ku mubiri gusa turabashimira ko batacitse intege ahubwo bahagaze gitwari bakomeza ubuzima.”

“Turashimira Leta y’u Rwanda ko yongeye kubaka igihugu kidashingiye ku moko nk’uko byahoze mbere ahubwo ubu kikaba cyubakiye ku ndangagaciro z’ubumwe, amahoro, gukunda igihugu ndetse ndetse n’ubufatanye.”

Umuyobozi wari uhagarariye umuryango IBUKA, Evode Ntatsikira, yashimiye SanlamAllianz Rwanda ku gikorwa cyo kwibuka avuga ko ari ugusubiza agaciro Abatutsi bishwe mu 1994.

SanlamAllianz Rwanda ku butanye na IBUKA baremeye imiryango itanu y’Abarokotse Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Ntarama, buri mu ryango uhabwa inka yo kuwufasha gukomeza urugendo rw’iterambere.

Babanje kunamira abari abakozi ba SORAS bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
I Ntarama ni hamwe mu hakorewe ubugome ndengakamere, bakubita abana bato ku nkuta
Abayobozi n'abakozi ba SanlamAllianz Rwanda biyemeje gushyira hamwe bakarwanya abapfobya Jenoside n'abayihakana
Abakozi n'abayobozi ba SanlamAllianz Rwanda basuye Urwibutso rwa Ntarama bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi w’Inama y’Ybutegetsi ya SanlamAllianz General Insurance Plc, Rurangirwa Shumbusho Vianney, yavuze ko kwibuka ari uguha agaciro inzirakarengane zishwe urwagashinyaguro zizira uko zavutse
SanlamAllianz Rwanda yahaye abarokotse inka zizabafasha kwiteza imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .