Ni igikorwa cyabaye ku wa 25 Mata 2025 gitangirira ku cyicaro cya SanlamAllianz Rwanda aho hashyizwe indabo ahashyinguye abari abakozi bayo bishwe mu 1994 icyitwa SORAS bakomereza ku Rwibutso rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Basangijwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubugome ndengakamere bwakoreshejwe hagamijwe gutsemba Abatutsi mu Bugesera no mu gihugu hose muri rusange.
Bagaragarijwe ko mu itegurwa rya Jenoside hatojwe Interahamwe n’abasirikare ba Ex-FAR ku buryo bari bafite ubushobozi bwo kwica abantu 1000 mu minota 20 gusa.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya SanlamAllianz General Insurance Plc, Rurangirwa Shumbusho Vianney, yavuze ko basuye Urwibutso rwa Ntarama mu rwego rwo gukomeza kuzirikana no Kwibuka inzirakarengane zo mu Karere ka Bugesera by’umwihariko ahahoze ari Komine Kanzenze zishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “ Igihugu cyacu cyatakaje intwari nyinshi ndetse n’abarokotse basigaranye ibikomere haba ku mutima no ku mubiri gusa turabashimira ko batacitse intege ahubwo bahagaze gitwari bakomeza ubuzima.”
“Turashimira Leta y’u Rwanda ko yongeye kubaka igihugu kidashingiye ku moko nk’uko byahoze mbere ahubwo ubu kikaba cyubakiye ku ndangagaciro z’ubumwe, amahoro, gukunda igihugu ndetse ndetse n’ubufatanye.”
Umuyobozi wari uhagarariye umuryango IBUKA, Evode Ntatsikira, yashimiye SanlamAllianz Rwanda ku gikorwa cyo kwibuka avuga ko ari ugusubiza agaciro Abatutsi bishwe mu 1994.
SanlamAllianz Rwanda ku butanye na IBUKA baremeye imiryango itanu y’Abarokotse Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Ntarama, buri mu ryango uhabwa inka yo kuwufasha gukomeza urugendo rw’iterambere.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!