Bamwe mu banyeshuri biga ku ishuri ryisumbuye rya APACE Kabusunzu mu Karere ka Nyarugenge, ejo kuwa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2014, basohowe mu kizamini abandi bamburwa impapuro bakoreragaho ziracibwa.
Iki gikorwa cyahungabanyije bamwe mu bana n’ababyeyi babo, ngo cyatewe n’ amafaranga magana atanu y’u Rwanda, batishyuye kuri konti y’ishuri.
Umwe mu babyeyi utashatse ko amazina ye atangazwa ufite umwana wiga mu mwaka wa gatatu yatangarije IGIHE ko yahungabanyijwe n’iki gikorwa cyakozwe n’ushinzwe umutungo muri iki kigo.
“Umwana yampamagaye n’agahinda kenshi, ambwira ko bamwatse urupapuro yakoreragaho ikizamini cy’imibare bakaruca, bamubwira ko arimo umwenda w’amafaranga 500.”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko yahise yihutira kujya ku Kabusunzu kubaza aho iryo deni ryaturutse, ati “Nageze ku kigo, nsanga umwana wanjye yahungabanye, mu kigo abana bari hirya no hino bavuga ko nabo basohowe mu kizamini abandi babaciriyeho impapuro z’ikizamini.”
Akomeza avuga ko yihutiye kujya kubaza mu buyobozi, abakora mu biro bishinzwe gucunga umutungo bakamubwira ko ikizamini cyaciwe n’umucungamari w’ikigo witwa Jean Paul.
“Nabibonyemo ubugome bukabije ndetse n’agasuzuguro. Uyu mwaka maze kubishyura ibihumbi 360, iyo bambwira ko mbasigayemo ideni nari kuryishyura ariko bakareka guca ikizamini cy’umwana. Ubu mvuye kwishyura 500, ariko bareke umwana akore ikizamini.”
Akomeza avuga ko atewe impungenge n’iki gikorwa, akaba abona bishobora gutuma umwana we atsindwa ibindi bizamini bisigaye, ndetse akazananirwa kwitegura neza ikizamini cya Leta.
Senkware Emile, Umuyobozi w’Ishuri ryisumbiye rya APACE yatangarije IGIHE ko icyo kibazo ntacyo akiziho kuko yiriwe mu nama.
“Siniriwe mu kigo kuko nabyukiye mu nama. Ibyo bintu byo gusohora abanyeshuri binjiye mu kizami no guca impapuro ndumva ari amakosa. Ubu ndi mu kigo ninaho ntuye ariko nta muntu wambwiye ko icyo kibazo cyabayeho.”
Akomeza avuga ko azabikurikirana kuwa Mbere, kuko mu minsi y’ikiruhuko kumenya amakuru y’ibyabaye mu kigo bitamworohera.



















TANGA IGITEKEREZO