Hoteli Villa Portofino ihishiye amafunguro y’akataraboneka abazahasohokera kuri Saint Valentin, Umunsi w’abakundana wizihizwa kuwa 14 Gashyantare.
Iyo hoteli yagabayije ibiciro ku byumba, ku mafunguro ndetse ikaba inabafitiye itsinda rizacuranga live (imbonankubone).
Ikirori cyo kwizihiza umunsi wa Saint Valentin kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hakurikireho ifunguro rya nimugoroba (dinner) ku buntu ku bazaba bitabiriye kuhasohokera bibukiranya iby’urukundo rwabo.
Hazaba kandi hari bande yatoranyijwe icuranga indirimbo live z’uburyo butandukanye ku buryo abazaba bari aho bazarushaho kwishima.
Akandi gashya Hotel Villa Portofino ibafitiye ni uko guhera tariki ya 12 kugeza tariki ya 15 yagabanyije ibiciro ku byumba byayo ku buryo amajoro abiri ari amadorali 160 gusa bakaguha n’ifunguro rya mugitondo.
Mu marushanwa yo kwandika inkuru y’urukundo itarenze amagambo igihumbi kuri IGIHE.com, Hotel Villa PortoFino yatanze ifunguro rya nimugoroba ndetse n’ijoro rimwe muri kimwe mu byumba byiza byaho ku bazaba batsinze.
Hotel Villa Portofino iherereye i Nyarutarama aho umuhanda wa Kibagabaga uhurira n’uwa Kimironko.
Hotel Villa Portofino ibifurije abanyarwanda umunsi mwiza w’abakundana.



















TANGA IGITEKEREZO