Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye, abatuye mu mijyi ndetse no mu byaro, mu gihe cy’amezi 12 agize umwaka baba barakoze imirimo itandukanye, ikabaha inyungu buri wese mu rwego rwe.
Kwishimira ibyo buri wese yagezeho bikorwa mu buryo butandukanye, bamwe bagura imyambaro, ibyo kurya no kunywa by’amoko atari amwe. Mu maguriro asanzwe ndeste n’aya kijyambere uhasanga umubyigano udasanzwe.
Nk’uko bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali babitangarije IGIHE, Noheli n’Ubunani ni iminsi ituma basohora amafaranga kurusha uko basanzwe bayakoresha mu yindi minsi.
Bugingo Kassim, akora akazi ko gutwara abagenzi mu modoka, avuga ko mu minsi mikuru asohora amafaranga angana n’ayo akoresha ukwezi kose. Ati “Ndakubwiza ukuri ko kuri Noheli n’Ubunani nkoresha amafaranga ubusanzwe mpahisha ukwezi kose.”
Mukansanga Leonie, umucuruzi uciriritse, yavuze ko asesagura amafaranga mu minsi mikuru. Ati “Iriya minsi mikuru ibiri iwanjye dusohora amafaranga, tukanaguza ku buryo mu kwezi kwa mbere tuba dufite ubukene bukabije ndeste hari igihe njye n’umugabo wanjye dufata ingamba z’uko tutazongera gusesagura, ariko ya minsi yagera tugashiduka twabyongeye.”
Nk’uko abo twaganiriye bakomeje babivuga, ngo uku kwinezeza kwabo ntikugarukira mu ngo zabo gusa, ahubwo usanga hari n’abajya mu mahoteli no mu tubari dutandukanye gukomerezayo ibyishimo byabo.
Nyuma y’iminsi mikuru ubuzima burakomeza
Mu kwezi kwa Mutarama hari byinshi biba biteganyijwe birimo itangira ry’abanyeshuri ku bafite abana biga, ababyeyi baba basabwa kubagurira ibikoresho no kubishyurira amafaranga y’ishuri, ababa mu mazu bakodesha n abo baba basabwa kuyishyura, n’ibindi bibazo bitandukanye bikemurwa n’amafaranga.
Kwinezera no kwishimira ko umwaka urangiye umuntu agatangira undi amahoro, ni ibyo gushimira Nyagasani Imana, ariko kandi bikwiye gukorwa umuntu atekereza ejo hazaza, n’iterambere rirambye.



















TANGA IGITEKEREZO