00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kurandura FDLR bizaburizamo inzozi z’abarwanya u Rwanda-Ambasaderi w’u Budage

Yanditswe na

Manzi Oremus

Kuya 18 April 2015 saa 05:49
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda Peter Farenholtz yatangaje ko kurandura umutwe wa FDLR ari kimwe mu bizaca ingufu abarwanya leta y’u Rwanda bakiwishingikirijeho.

Uyu mutwe u Budage buhamya ko ari uw’iterabwoba ngo wahigiwe kurandurwa burundu ariko ngo hakaba hakibazwa ikibura mu gihe ibisabwa ngo urandurwe bitabuze.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Isango Star Ambasaderi Farenholtz akomeza kwibaza impamvu utarandurwa kandi byari isezerano.

Ati “U Budage bwemera ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba kandi ugomba kwamburwa intwaro no kurandurwa vuba bishoboka. Nta gushidikanya kuri ibyo nta n’ibyo gushidikanyaho cyane kirimo. Nta burenganzira na buke FDLR ifite bwo gukomeza kubaho.”

Yakomeje avuga ko uburyo buhari ari ubu, ati “Wenda nka 90 by’abarwanyi ba FDLR basubizwa mu buzima busanzwe binyuze ahanini mu buryo busanzwe buriho. Hari uburyo bwo gusezerera abahoze ari abarwanyi no kubasubiza mu buzima bisanzwe bikorwa na Banki y’isi na guverinoma y’u Rwanda…Hari nk inkambi y’i Mutobo uzamutse i Musanze.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko iki kibazo kitagombye kuba kikivugwa.
Ati “Nta gushidikanya dufite nk’ u Budage, FDLR igomba kurandurwa ikamburwa intwaro burundu ndetse tugomba gufunga iyi chapitre(iki gice) nyuma y’imyaka irenga 20… ibi bigomba kurangira ndetse bigafungwa burundu. Urebye ni nk’umuzimu w’ibyahise ukitugendaho.”

Itariki yo kurandura FDLR ntiyubahirijwe……..

Kutarandurwa kwa FDLR ,Farenholtz asanga ntacyabuze, ati “Ni inkuru ibabaje kandi ndabyemera, twaratunguwe cyane kuko ibintu bikenewe byose birahari, dufite Monusco irahari, dufite umutwe wihariye ufitwe n’ingabo za ICGLR, igizwe na batayo zo zavuye muri Afurika y‘epfo, Tanzania na Malawi, dufite ingabo z’igihugu cya Congo, dufite ubushobozi bwose bwa gisirikare bukenewe ngo bikorwe, banki y’Isi kimwe na loni batanze amafaranga menshi mu gusana uburasirazuba bwa Congo igihe cyose FDLR yaba yararangije kuvanwaho.”

Yongeyeho ati “Ariko kubera iki nta kirimo gukorwa mu kwihutira kuvanaho FDLR, ni ikibazo mpora nibaza, sinzi impamvu?”

Kenshi byavuzwe ko ari ubushake buke bwa Politiki gusa Farenholtz siko abyemera.

Ati “Ubushake bwa politiki bwo burahari, twese turabishaka buri wese ntekereza ko abyemera dufite nk’amasezerano y’akanama gashinzwe umutekano ku Isi byemerwa n’umuryango w’u Burayi byemerwa kandi na buri wese ariko nibaza impamvu bidakorwa. Monusco ubu ihagaze neza urabizi ko umuyobozi wayo ni n’ Umudage Martin Kobler. Ndabizi ko gahunda yateguwe neza Monusco yiteguye bihagije na Perezida wa Congo nawe yavuze ko yiteguye gukora ibintu byose.”

Ambasaderi Farenholtz nawe yatunguwe na FDLR

Kuri we ngo si impuguke ku bibazo bya Congo ariko ngo yaratunguwe.

Ati “Naratunguwe kandi ntekereza ko nabagenzi banjye batunguwe bari biteguye kureba ibikorwa bikomeza byo kurwanya FDLR, mu Budage twaratunguwe rwose ariko icyo twakomeza gukora nk’u Budage ni ugukomeza gukoresha ijambo dufite mu bihugu by’i Burayi ….basanzwe babyenmera ariko nta kundi ntabwo twacika intege, ntituzabitezukaho tuzakomeza kubishyiramo imbaraga.”

Itsiratsizwa rya FDLR ryarangiza ikibazo cy’abarwanya u Rwanda

Abarwanya u Rwanda ngo bishingikirije uyu mutwe ku buryo utsinzwe burundu nabo baceceka.

Ati “ Hari kandi n’abantu bo muri diyasipora bashaka rimwe na rimwe kugarura amateka yo mu 1994 usanga hari n’abantu bicaye mu bihugu by’amahanga baba bageraneza ndetse banasakuza bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside. Mu gihe cyose FDLR yaba yarakuweho aba nabo bahita bamenya neza ko noneho bitashoboka ko bafata ubutegetsi bw’I kigali na rimwe.”

Yasoje avuga ko buriya hari rimwe na rimwe bizera ko FDLR ariyo yonyine yabafasha kugera ku butegetsi ariko ngo ntibishoboka “Kuko guverinoma y’u Rwanda ikomeye inashyigikiwe n’abaturage.”

Ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu muri Congo ngo byageze ku 170 muri Mutarama 2015 muri Gashyantare birenga 180.

Kimwe mu bibitera ngo ni imitwe yitwaje intwaro ifite uruhare rungana na 65% cyane cyane FDLR, byavuzwe ko yishe ingabo za Congo muri iki cyumweru n’abaturage bagera kuri 30.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages