00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu myaka itanu hanyerejwe miliyari 48 Frw: Ishusho y’ibyaha bimunga ubukungu mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 March 2025 saa 07:42
Yasuwe :

Urwego rushinzwe ubutasi mu by’imari mu Rwanda rwagaragaje ko mu myaka itanu ishize, ibyaha bimunga ubukungu n’imari by’igihugu byakomeje kwiyongera, rusaba ko hashyirwa imbaraga mu kubirwanya.

Ni ingingo yagarutsweho n’Umuyobozi mukuru w’uru rwego, Gashumba Jeanne Pauline, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Yerekanye ko ibyaha bikunze kugaragara biri muri urwo rwego birimo kunyereza umutungo, kunyereza umusoro, kwihesha ikintu cy’undi, iyezandonke, kwigana no guhindura ibimenyetso by’amafaranga, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Yasobanuye ko ibyo ari ibyaha bikorwa bigamije kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu n’imari kandi bidakwiye kwihanganirwa.

Yakomeje ati “Umuntu umaze kweza ya ndoke yakomoye ku byaha, ajya kuyirira muri sosiyete ajya kubaho ubuzima yifuje ariko buturutse mu buryo bw’uburiganya.”

Yavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe mu 2024 byagaragaye ko ibyago byo kuba habaho iyenzandoke ziri ku kigero cyo hagati.

Ati “Niyo twaba turi hasi byaba ari ikibazo kuko twagakwiye kuba tufite zeru, kuko igihe cyose hari ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu n’icyo kibazo cy’iyezandonke kiba gihari.”

Muri iryo suzuma ngo hashingiwe ku byaha bimunga ubukungu n’imari mu kureba uburemere bw’ingorane zaterwa buri cyaha hitawe ku mubare w’ibyaha byakurikiranyweho n’amafaranga yabigaragayemo.
Yavuze ko mu byarebweho mu isuzuma hitawe ku kureba kuri dosiye zagaragayemo nibura guhera kuri miliyoni 5 Frw kuzamura nk’uburyo bw’impagararizi mu bushakashatsi.

Byagaragaye ko mu byaha bimunga ubukungu n’imari, ibiza ku isonga mu myaka itanu (guhera mu 2019-2024), ari ukwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya kuko hagaragaye amadosiye 837.

Kunyereza umutungo hagaragaye amadosiye 737, gucuruza abantu 162, kuvunja no kuvunjisha amafaranga bitemewe amadosiye 160, icyaha cyo kunyereza umusoro hakiriwe amadosiye 116.

Ibyo bisobanuye ko izo ari dosiye ziregwamo arenga miliyoni 5 Frw kuri buri imwe, bivuze ko atari zo gusa zakiriwe gusa.

Ku bijyanye n’amafaranga yari muri ibyo byaha nko kunyereza umutungo harimo arenga miliyari 48 Frw, kwihesha ikintu cy’undi harimo miliyari 29 Frw, kunyereza umusoro harimo miliyari 25 Frw, mu gihe ikoreshwa ry’ikoranabuhanga harimo miliyari 15 Frw n’ibindi.

Ati “Ibi biratugaragariza uko duhagaze n’aho tugomba gushyira imbaraga. Biragaragara ko imbaraga zigomba gushyirwa mu kurwanya ibyaha byo kunyereza umutungo, mu bijyanye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse no gushyira umwihariko mu byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’ibyaha byo gucuruza abantu. Kuko byo nubwo amafaranga atajyamo ari menshi ariko bigira ingaruka mbi ku bantu.”

Yavuze ko hakiri icyuho mu gukurikirana ibyo byaha kuko nko mu myaka itanu ishize mu madosiye yari yagaragajwe arenga 2000 y’abakurikiranyweho iyezandonke, hakurikiranywe gusa amadosiye 44 mu gihe umutungo ukomoka kuri icyo cyaha hagaruwe miliyari 4 Frw gusa.

Yakomeje avuga ko “Turamutse dushyize imbaraga ibi byaha bimunga ubukungu, nibura Afurika yabasha kuziba icyuho kigera kuri 33% by’umutungo iba ikeneye kugira ngo natwe tugere ku iterambere. Aha bikeneye ko dushyiramo imbaraga twese.”

Ku bijyanye n’imbogamizi zikigaragara mu guhangana n’ibi byaha zishingiye ahanini ku kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, aho usanga abanyabyaha bafite ubumenyi busumbye kure ubw’ababirwanya.

Ati “Uwo mwana afite ubushobozi kurenza ubwo inzego zishinzwe kurwanya ibyo byaha ziba zifite. Iyo urebye aho isi igeze ni icyo kibazo kandi noneho iyo urebye umubare w’abagenzacyaha n’abashinjacyaha bashinzwe gukurikirana bya byaha nawo ni muto. Wanareba n’ibikoresho bafite bakeneye ibijyanye n’igihe.”

Yagaragaje kandi ko ibijyanye n’umutungo utimukanwa biri mu bifite ibyago byinshi byo kwerezamo amafaranga yakomotse ku byaha, yerekana ko binashingiye ku kuba iyo serivisi idafite amategeko ayigenga mu Rwanda.

Yasabye ko hashyirwaho itegeko rigenga uwo murimo, gukurikirana umutungo ukomoka ku cyaha igihe cyose hari kugenzwa icyaa kimunga ubukungu cyangwa imari no gushyiraho uburyo bwo gucunga umutungo ukomoka ku cyaha, guhera kw’ifatirwa ryawo kugeza utejwe icyamunara kugira ngo agaciro k’uwo mutungo kabungabungwe.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Ubutasi ku Mari, Gashumba Jeanne Pauline, yagaragaje ishusho y'ibyaha bimunga ubukungu bw'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .