00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki uruganda rw’amazi rwuzuye i Karongi rukoresha 23% by’ubushobozi rufite?

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 22 August 2026 saa 01:31
Yasuwe :

Uruganda rw’amazi rwuzuye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi rukoresha hagati ya 20% na 23% by’ubushobozi rufite mu gutunganya amazi meza, mu gihe hari abaturage bo mu mirenge y’aka karere n’aka Rutsiro bihana imbibi bataragerwaho n’amazi meza.

Uru ruganda ruri mu mushinga munini wo kugeza amazi ku baturage baturiye Ikiyaga cya Kivu wiswe ‘Kivu Belt Supply’ rwatangiye kugeza amazi meza ku baturage muri Mata 2026.

Kuri ubu rutunganya meterokibe hagati ya 2.000 na 4.500 mu gihe rufite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe 13.000 ku munsi.

Umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC Group), Bimenyimana Robert, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko impamvu uru ruganda rukora ku kigero kiri hasi ugereranyije n’ubushobozi rufite ari uko mu kurwubaka harebwe ku ngano y’amazi akenewe muri iki gihe n’azakenerwa mu gihe kiri imbere bakaruha ubushobozi bwo kuzaba rushobora gutunganya amazi azaba akenewe mu myaka 15 iri imbere.

Ati “Iyo twubaka uruganda tubanza kureba amazi akenewe arangana iki? Muri icyo gihe, tukanatekereza amazi ashobora gukenerwa mu gihe kitarenze imyaka 10, cyane ko tuba tuzi ko bitewe n’imiturire abaturage baziyongera”.

Bimenyimana avuga ko uru ruganda rwubakwa byari biteganyijwe ko ruzubakwa mu byiciro bibiri. Icya mbere cyari ukurwubaka rukarangira rukanageza amazi mu mirenge ibiri ya Karongi ari yo Bwishyura na Rubengera.

Ati “Ibyo niko bimeze amazi yarahageze, ariko hari ikindi cyiciro cya kabiri cyari giteganyijwe cyo kugeza amazi mu yindi mirenge ibiri ya Karongi ari yo Rugabano na Mubuga, hakaziyongeraho n’indi mirenge ine y’Akarere ka Rutsiro ari yo Mushubati, Gihango, Murunda na Musasa akaba ari yo mpamvu rero kuri ubu ruri gukora ku kigero kiri hasi kuko kuri ubu tuba turi hagati ya 20% na 23%”.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Murwanashyaka Damien ubwo aheruka gusura uru ruganda yavuze ko igihe hari ubushobozi bwo gutunganya amazi akwiye gutunganywa akagezwa ku baturage.

Minisitiri yasabye ko harebwa niba nta yindi mirenge yo mu Karere ka Karongi uru ruganda rwaha amazi mbere yo kujya mu mirenge y’Akarere ka Rutsiro.

WASAC Group ivuga ko nubwo uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 13.000 z’amazi ku munsi ndetse n’amazi yo gutunganya akaba ahari, ngo imiyoboro yo kugeza aya mazi ku baturage b’indi mirenge ntiraboneka uretse iyo kuyageza mu mirenge ya Rubengera na Bwishyura.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka imiyoboro yo kugeza aya mazi ku baturage bo mu Mirenge isigaye ya Rugabano na Mubuga yo muri Karongi, na Mushubati, Gihango, Musasa na Murunda yo mu Karere ka Rutsiro izatangira Gashyantare 2027.

Intego ya Guverinoma y’u Rwanda ni uko amazi meza agomba kuzaba agera ku baturage bose 100% bitarenze umwaka wa 2029. Kuri ubu ku rwego rw’igihugu abagerwaho n’amazi meza bageze kuri 90%.

Uruganda rw’amazi rwuzuye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi rukoresha hagati ya 20% na 23% by’ubushobozi rufite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages