00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki imihanda y’u Rwanda ihabwa ubuzima bw’imyaka 20 gusa?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 June 2025 saa 01:43
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda yatangaje ko imihanda y’u Rwanda yubakwa ihawe uburambe bw’imyaka 20 ariko iyo ikoreshejwe neza, urujya n’uruza yagenewe ntirwiyongere ishobora no kumara imyaka 30.

Munyampenda yabwiye Abadepite bagize komisiyo ya PAC ko mu myaka itanu ishize u Rwanda rwagiye ruba urwa gatatu muri Afurika mu kugira imihanda myiza yujuje ubuziranenge.

Ati “Iyo urebye mu Rwanda turi mu bipimo biri hejuru ya 90% mu bijyanye n’ubwiza n’ubuziranenge bw’umuhanda [...] twebwe turi gukora ko buryo twirinda ko abantu bagenda batamerewe neza.”

Yasobanuye umuhanda ushobora gutunganywa ku buryo umara imyaka 40 ariko u Rwanda rwahisemo gukora izamara imyaka 20.

Ayi “Impamvu ni uko urujya n’uruza dufite mu Rwanda ntabwo isaba ko tugenda ku muhanda kuri kaburimbo zikomeye cyane. Dukora kaburimbi izamara imyaka 20, iyo hanyuzeho abo bantu usanga ushobora kumara imyaka iri hagati ya 20 na 30.”

“Ikintu cyangiza umuhanda ni urujya n’uruza ruwunyuraho n’amazi. Iyo ugiye kubaka umuhanda hari urujya n’uruza ruba rusanzwe ruhanyura, hakaza n’abandi batangira kuhanyura. Umuhanda tugiye kubaka tureba ibikorwa by’ubucuruzi bihari tugateganya abantu bashobora kuziyongera ku bawukoresha.”

Munyampenda yavuze ko iyo hiyongereyeho urujya n’uruza rwongerwa n’uko ibikorwa by’ubucuruzi bigenda byaguka bishobora gutuma ibinyabiziga bikoresha umuhanda birushaho kwiyongera bityo umuhanda ugasaza mbere y’igihe wari waragenewe.

Ibirambuye wabikurikira muri iyi Video


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages