00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kujyana n’ibigezweho ntibivuze guca umuco- Minisitiri Umutoni ku kibazo cy’imyambarire cyarikoroje

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 August 2026 saa 04:24
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine yatangaje ko abantu bakwiye kubanza kwibaza ku myambarire bagiye kwigana ndetse bakareka kubimira bunguri, ahubwo iterambere rigasigasira umuco gakondo w’igihugu.

Igitaramo cyiswe “Diamond Platnumz Experience” cyabereye muri Parking ya BK Arena ku mugoroba wo ku wa 29 Kanama 2026, cyarangiye inkuru yahindutse imyambarire y’inkumi zacyitabiriye zitikwije, zisubizwa inyuma ngo zijye kwambara.

Abasubizwaga inyuma ni abambaye amakabutura magufi, amajipo magufi, amasengeri agaragaza amabere n’umugongo.

Iyi nkuru yatumye ibyamamare birimo Miss Mutesi Jolly bavuga ko gushyiraho amabwiriza y’imyambarire bibangamiye gahunda yo guhanga ibishya no guhanga imideli mu by’imyambarire.

Minisitiri Umutoni abinyujije ku rukuta rwa X, yavuze ko abantu bakwiye kwibaza ku bashyira imbere iyi myambarire idakwiye n’impamvu yabyo.

Yavuze ko mu bihugu byose usanga ababyeyi bahangayikishijwe n’uburyo imyambaro y’abana b’abakobwa yamamazwa buri gihe iba ari migufi nyamara iy’abahungu bangana ntibe migufi.

Ati “Kuki abana b’abakobwa berekwa hakiri kare ko ubugore bugendana no kwerekana umubiri? Kuki uko bakura ubu butumwa bukomeza gushimangirwa binyuze mu matangazo yamamaza cyangwa mu guhanga imideli, umuziki, imbyino, filime, imbuga nkoranyambaga aho umubiri w’umugore ureberwa mu isura y’irari ry’imibonano mpuzabitsina.”

Yagaragaje ko umubiri w’umugore muri rusange atari wo kibazo kuko ntawe uhamagarira kugira ibitekerezo runaka, bityo ko batanakwiye gukoreshwa mu kugenzura irari rya bamwe.

Minisitiri Umutoni yavuze ko mu bihugu byinshi imyambarire n’ibindi bijyanye na yo byakomotse mu mico yo hanze ariko hari bamwe bakomeje gusigasira ibyabo ku buryo n’ubu umuco wabo wakuze wakomeje kubaranga.

Ati “Ariko kugendana n’ibigezweho ntibivuze guca umuco. Ku mugabane wacu tubona ingero zifatika za sosiyete zinjije umuco uziranga mu mideli igezweho. Nigeria n’ibindi bihugu byerekanye ko ibikorerwa imbere mu gihugu, ibihangano by’abanyabugeni bashobora kubyambara bikabatera ishema, kandi bigakomeza kujyanishwa n’imyambarire igezweho. Ibi bikwiye kutubera urugero.”

Yasobanuye ko kuva kera umuco nyarwanda wagiye utera imbere, ahubwo ikibazo gisigaye kwibazwa ari ukumenya niba abahanga ibishya muri iki gihe bagira uruhare mu gutuma uwo muco ukomeza gukura cyangwa bakomeza kumira bunguri ibivuye hanze yawo.

Ati “Inganda zikora ibijyanye n’ibyifuzo, …ibyamamare bikabimenyekanisha, isoko rikabyungukiramo. Iyo tudakoze byinshi bijyanye n’umuco wacu, iby’abandi bita byiza, ibyifuzo byabo, ibigezweho iwabo bizoroha guhinduka ibyacu.”

Minisitiri Umutoni yemeza ko mbere yo kujya gutekereza ko Leta ishaka kugenzura imyambarire n’uburyo abantu bakoresha umubiri wabo, ari byiza kwigisha urubyiruko kumenya guhitamo neza ariko bakanabanza kwibaza ibibazo bitandukanye ku mahitamo bagiye gukora.

Ati “Ubwisanzure si ubushobozi bwo kwihitiramo. Ni n’ubushobozi bwo kumva neza igitumye duhitamo ibi, n’imbaraga zo kwiremera amahitamo yacu.”

Abakunzi ba Diamond bahavuye banyuzwe
Iki gitaramo ntibyari byoroshye kucyinjiramo utikwije imyambaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages