00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amaherezo ya Kabuga umaze imyaka n’imyaniko acengana na Polisi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 15 February 2017 saa 02:58
Yasuwe :

Hashize imyaka irenga 20 Kabuga Felicien ukekwaho ibyaha bya Jenoside ahigishwa uruhindu mu mfuruka zose z’isi, uzamugaragaza akazahembwa akayabo ka Miliyoni eshanu z’amadolari.

Mu 2007 byavuzwe ko yanyuze mu rihumye Abapolisi b’i Frankfurt mu Budage, icyo gihe ngo bakomanze ku muryango w’inzu basangamo Augustin Ngirabatware wari Minisitiri w’Igenamigambi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we washakishwaga n’Urukiko rwa Arusha.

Ubwo yabonaga abo bapolisi bari baje kumuta muri yombi, ngo yaratunguwe maze akura ‘flash disk’ mu mufuka we w’ipantalo, arayishwanyuza akoresheje inkweto niko guhita atabwa muri yombi.

Abakora iperereza biyemeje gushyikiriza ibisagazwa by’iyo ‘flash disk’ labolatwari. Abatekinisiye bagerageje gukuramo amadosiye amwe nyuma y’igihe kirekire, aho harimo imwe yari ibashishikaje kurusha andi yerekeye urupapuro rwishyuriweho amafaranga y’ibitaro (facture) angana n’Amayero 5,000 yishyuwe n’umuntu ufite ubwenegihugu bwa Tanzania.

Uwo yari yivuje ibyerekeranye n’ibibazo byo mu myanya y’ubuhumekero. Abapolisi b’Abadage bakomeje gushakisha uruparuro rw’inzira rwakoreshejwe n’uwo wari waje kwivuza maze babaza ubutegetsi bwa Tanzania nyira rwo.

Batunguwe no gusanga ifoto bahawe ari iya Félicien Kabuga, sebukwe wa Ngirabatware. Ubwo abakora iperereza basubiraga mu rugo rwa Ngirabatware, hari hashize igihe kirekire Kabuga avuye mu Budage. Ariko iperereza ryakozwe mu baturanyi ryagaragaje ko Kabuga yari acumbitse muri iyo nzu. Hari abavuga ko bamubonye agenda yicumba inkoni (canne anglaise). Hari n’abemeza ko yari agihari ubwo Polisi yataga muri yombi Ngirabatware.

Amaherezo ye ni ayahe?

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, yagaragaje ko hari byinshi biri gukorwa ngo abakoze Jenoside bacyihishahisha batabwe muri yombi, ariko ngo harimo imbogamizi zikomeye y’uko biyoberanya.

Kuri uyu wa Kabiri Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda n’urwari rwarashyiriweho Yougoslavia, Serge Brammertz, yagiranye ibiganiro n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Jean Bosco Mutangana.

Ni uruzinduko rugamije kubaka ubufatanye mu gukurikirana abakoze Jenoside bagahunga igihugu, aho inzego zombi zifuje ko hashyirwaho urwego ruhoraho rwazahuza imikoranire.

Nyuma y’ibiganiro bagiranye, Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana yabwiye itangazamakuru ko kuba hakiri abashakishwa n’ubu batarafatwa bidasobanura ko inzego zibashakisha zaba zifite intege nke.

Yavuze ko mu myaka 22 ishize u Rwanda rwashyize imbaraga mu gushakisha abakoze Jenoside, ku buryo kuba rumaze kwakira abantu 17 ndetse batangiye kuburanishwa, ari ibintu byo kwishimira.

Ati “ Si imbaraga nke z’ubushinjacyaha kuko ibyakozwe birigaragaza. Mu mwaka ushize twakiriye abantu batari bake, babiri boherejwe n’u Buholandi, Canada, Sweden, Danemark, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibyo ni ibikwereka ko hari ibintu bikorwa.”

“Kuba Kabuga cyangwa Mpiranya batarafatwa nakumenyesha ko bari ku rutonde mbere na mbere, nabo urukiko uyu mugabo ayoboye rubashakisha.[MICT] Ariko ingufu bashyize mu gukora Jenoside ni na zo ngufu bashyira mu kwihisha, biranashoboka ko bashobora kugira abantu babarinda simbizi, ariko ntekereza ko niba bakiriho, hagomba kuba hari umuntu uvuga ati ‘ntusohoke, ntuvugire kuri telefoni…’”

Mutangana yavuze ko abahunze amaherezo bazafatwa, atanga urugero ko hari nk’uwakoze Jenoside y’Abayahudi ahagana mu 1940 uri kuburanishwa afite imyaka hafi 100.

Yagaragaje ko abahunga kubera ibyaha bakoze biyoberanya bagahindura imyirondoro, ibikumwe cyangwa bakava mu gihugu kimwe bakajya mu kindi, ndetse nko muri Afurika ngo umuntu wibereye mu mashyamba nta wapfa kumugeraho.

Umushinjacyaha Serge Brammertz yavuze ko urwego rwa MICT ahagarariye na rwo ruri gukora ibishoboka atashyira mu itangazamakuru.

Ati “ Icyo nababwira ni uko mfite bagenzi banjye mu biro bafite inshingano zihoraho zo gushakisha aho abo bantu baherereye, n’ubu tuvugana hari abari mu bihugu bitandukanye babashakisha, ariko ntabwo natangaza uko turi gukora akazi kacu.”

Iby’abarekurwa batarangije ibihano byakemurirwa muri Loni

Nubwo hari umubare munini izi nkiko zishakisha, inzego ziharanira inyungu z’abacitse ku izumu zagiye zamagana uburyo abafunzwe n’urukiko rwa Arusha bagiye barekurwa batarangije ibihano, ubu abarenga 10 bakaba bamaze gufungurwa.

Serge Brammertz, yavuze ko yumva neza impungenge z’abagizweho ingaruka na Jenoside, ariko avuga ko ari ikintu kiba mu nkiko z’Umuryango w’Abibumbye, iyo umugororwa amaze gufungwa igihe runaka.

Gusa ati “Umushinjacyaha haba ku rwego rw’igihugu cyangwa mpuzamahanga ntabigiramo uruhare, ni icyemezo cy’abacamanza na Perezida wabo. Umbajije igitekerezo cyanjye bwite, icyo navuga kandi mu cyubahiro ngomba abacamanza, ni uko numva impungenge z’abagizweho ingaruka na Jenoside.”

Umushinjacyaha Mukuru Mutangana Jean Bosco, we yavuze ko ibi byemezo byo kurekura abakatiwe batarangiza ibyaha byitirirwa Theodor Meron uri kuyobora MICT, ari ibijyanye n’ibyemezo by’inkiko.

Ati “ Ibijyanye no kurekura abantu batararangiza igihe bijyanye n’imikorere igenga izo nkiko, ni amategeko ashyirwaho n’inzego zishyiraho izo nkiko cyangwa se n’abacamanza baba muri izo nkiko, ntabwo nk’abashinjacyaha b’u Rwanda byatworohera cyane ngo duhindure ibyo byemezo.”

“Icyo dukora cyangwa se n’izindi nzego, ni ukwerekana ko abantu bakorewe Jenoside bakeneye ubutabera. Ibijyanye no kuba kanaka yarekurwa bikorerwa ku nzego tutagenzura, ariko ntabwo tubura kugaragaza uko tubyumva.”

“Wenda abantu bazareba uburyo byaganirwaho ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye, ni igitekerezo ntanga, kuko niyo ishyiraho izo nkiko, noneho amategeko agenga imikorere yazo hakarebwa uburyo yahindurwa.”

Aba bashinjacyaha bakuru kandi baganiriye ku buryo bwo gusangira amakuru, u Rwanda rukabona ku yo urukiko mpuzamahanga rufite mu gihe hari abakekwaho ibyaha benshi ruri gukurikirana, bityo rukabasha kubona arenze ashyirwa ku mbuga.

Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, abakekwaho ibyaha bya Jenoside bazakomeza gushakishwa aho bari hose
Serge Brammertz, yavuze ko yumva neza impungenge z’abagizweho ingaruka na Jenoside
Serge Brammertz aganira na Mutangana Jean Bosco
Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda n’urwari rwarashyiriweho Yougoslavia, Serge Brammertz
Abanyamakuru batandukanye bitabiriye iki kiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages