Uretse koroshya ibijyanye n’ingendo, ni n’umushinga wari witezweho kurengera ibidukikije hagabanywa imyuka ihumanya ikirere.
Guraride ni uburyo bw’amagare yagiye ashyirwa hirya no hino muri Kigali ashobora kwifashishwa n’ubishaka wese. Icyo umuntu asabwa ni ukuba afite application ya ‘Guraride’.
Aya magare akoranye ikoranabuhanga kuko akoresha n’amashanyarazi kandi akaba afite GPS ituma akurikiranwa.
Ugeze mu mijyi nka Taipei, Singapore City, Seoul, Beijing cyangwa Amsterdam, wabona neza uko abantu benshi bitabira gukoresha amagare mu ngendo za buri munsi, bajya ku kazi, ku ishuri, bari muri siporo n’ibindi.
Hari uburyo bwateye imbere cyane muri ibyo bihugu, ari bwo bwo gukoresha amagare rusange (public bike share: PBS), aho haba hari amagare rusange umuntu ashobora gukodesha mu gihe runaka ubundi akayakoresha muri gahunda ze.
Kuri ubu, u Rwanda rwamaze kugerwamo n’iyi gahunda mu gushyigikira umurongo u Rwanda rwihaye wo kurushaho kurengera ibidukikije.
Iyi gahunda ikigera mu Rwanda, Abanya-Kigali bayakiranye yombi ariko nyuma y’imyaka mike, uyu mushinga watangiye kugenda ucika intege bisa nkaho abawutangije batangiye kubona ko nta nyungu bagikuramo nk’uko bari babyiteze.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry’Ubucuruzi n’Imenyekanishabikorwa muri Guraride, Jerry Ndayishimiye, yagaragaje bimwe mu bibazo byatumye umushinga w’amagare ucika intege birimo kubura abafatanyabikorwa bashora muri uwo mushinga, kuba mu Mujyi wa Kigali ari ahantu h’imisozi miremire no kuba bashaka gukora ishoramari rishya ry’amagare afite moteri.
Hashize igihe mutangije ishoramari ry’amagare mu Mujyi wa Kigali ariko iyo urebye ingufu ryatangiranye zaragabanutse, byatewe n’iki?
Mu gihe Guraride imaze ikora, twagize ibyiciro bitandukanye harimo gutanga serivisi ku buntu ku batuye Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kwimakaza umuco wo gukoresha amagare mu ngendo z’abantu. Nyuma tuza gushyira igiciro kiri hasi cyane ngo abantu bose bakomeze kwisanga muri serivisi dutanga.
Ahagana mu ntangiriro za 2024, twatangiye guhura n’ikibazo cy’amagare atari ku rwego rushimishije mu bijyanye n’imikorere kubera gukura cyangwa kumara igihe kinini akoreshwa aho igare rimwe ryabaga rifite ikigereranyo cy’abantu 3600 ku igare rimwe (Ratio of 3600 potential riders per 1 bicycle). Ibi byateye amagare gusaza vuba kandi byihuse.
Twagerageje kuyatunganya mu bihe bitandukanye ariko tubona ko akeneye kwitabwaho byisumbuyeho kugira ngo abakoresha serivisi zacu biborohere kandi habungabungwe n’umutekano w’abayakoresha mu muhanda.
Kugeza uyu munsi n’iyo gahunda turimo yo gutegura icyiciro gishya cy’amagare yabasha guhangana n’imisozi hamwe n’izindi mbogamizi zatumaga asaza imburagihe no kongera umubare wayo.
Ni izihe mbogamizi zikomeye mwahuye nazo?
Imbogamizi mu gushora imari ntizibura, ariko twavuga ko ibibazo nyamukuru biri mu kubura abafatanyabikorwa. Hari uburyo bubiri twabivugamo.
Ubwa mbere ni ukubura abafatanyabikorwa bakorana natwe mu buryo bwadufasha kwinjiza umusaruro mbumbe udashingiye ku kwishyuza aya serivisi yo gutwara amagare.
Nk’uko mubizi Guraride yashyizeho amafaranga 300 Frw ku isaha nk’igiciro cya serivisi.
Urebye icyo bisaba ngo serivisi igume gukora mu buryo burambye inabashe guhindura amagare akuze cyangwa n’ibice byayo bishaje biturutse mu musaruro wayo, aya mafaranga 300 Frw ku isaha ntiyabasha kubikemura byose.
Ibi twari tubizi kuva mu itangira ari nayo mpamvu twaremye ubundi buryo bwa kwinjiza amafaranga ari bwo kugira abafatanyabikorwa bashobora gukoresha amagare yacu nk’ibyapa byo kwamamarizaho (sponsored bike-share).
Ibi rero ahandi mu bihugu byateye imbere ni bwo buryo ibigo bikora nka Guraride byinjizamo.
Ingero zaba nka Santander Bike-share, Citi Bike, na tampabay bike-share ariko mu Rwanda biracyari bishya ku bigo byinshi. Bikatubera imbogamizi kuba byashyirwa mu bikorwa.
Ubundi ibigo byose byaba ibya leta, ibitari ibya leta n’iby’abikorera bifite amahirwe yo kuba byakwamamazanya natwe muri ubu buryo kuko amagare ari ibyapa bigenda.
Uko amagare agera hose akaba na menshi ni ko ikigo cyahitamo Guraride nk’uburyo bwo kwamamaza cyamenyekana.
Urugero navuga nk’ikigo cy’itangazamakuru nka IGIHE gihisemo gukoresha ubu buryo, icyo gihe serivisi yakwitwa “IGIHE Bike-share” ikava kuri “Guraride Bike-share”. Guraride igasigara ari ikigo gishyira mu bikorwa “IGIHE Bike-share” bikajyana n’ibirango bya “IGIHE” ku magare yose.
Uburyo bwa kabiri, nk’uko bikorwa n’ahandi ku Isi, ni uko ibigo bya leta bifite aho bihuriye bya hafi na serivisi dutanga, nk’Umujyi wa Kigali n’ibindi ubwabyo byatanga inkunga bigahinduka abafatanyabikorwa mu buryo burambye.
Bishobora no gukorwa n’imiryango itari iya leta kandi idaharanira inyungu.
Ibi nabyo byakorwa mu buryo bubiri, hari aho ibi bigo byatanga inkunga ihoraho ku masezerano arambye hagati ya Guraride n’ikigo gitanze inkunga bizwi mu ndimi z’amahanga nka Grant.
Hari n’ubwo byanakorwa mu buryo bwa nkunganire kugira ngo igiciro gishyirwe ku hagati ya $3 na $5 ku isaha nk’uko bikorwa ahandi ku Isi ariko abaguzi bacu bo bakishyura igiciro kiri hasi, andi akishyurwa muri ya nkunganire.
Ibi bigo nabyo bibasha gukura izindi nyungu zitari mu buryo bw’amafaranga nk’imirimo mishya, guteza imbere ubukerarugendo, ubuzima bwiza, kugabanya ubucucike mu mijyi, kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, n’izindi nyungu zishamikiyeho.


Muri iri shoramari ry’amagare hari hashowe amafaranga angahe? Ese amagare yari yaguzwe ni angahe?
Mu by’ukuri ishoramari kugeza ubu ryakozwe rigaragarira buri wese uhereye ku magare 100 ubwayo twatangiranye, ibikorwaremezo byayo nka za sitasiyo zayo zigeze kuri 18, aho ateranyirizwa n’aho akorerwa mu gihe agize ikibazo.
Hari ikoranabuhanga riri inyuma y’amagare yacu atandukanye n’andi ari ku isoko mu Rwanda, gutanga serivisi ku buntu mu gihe cy’iminsi 150, ndetse n’ishoramari riri gushyirwamo uyu munsi mu nyigo (Research & Development –R&D) ngo haboneke ikindi kiragano cyisumbuyeho kandi ibyo byose bigakorwa ku kiguzi cya Guraride gusa.
Muri macye, twiteguye gukomeza gukoresha imbaraga zose, yaba ishoramari, ubumenyi, ndetse n’uburambe dufite kugira ngo u Rwanda rugire Bike-share iri ku rwego mpuzamahanga kandi rumenyekane birushijeho kubera ubwikorezi budahumanya ikirere.
Mwaba muri gutekereza uburyo bwo kubyutsa iri shoramari? Ubwo buryo ni ubuhe?
Mbere na mbere nka Guraride, twe tubona iki gihe gishize nk’akanya twagize ko kugenzura ibyo twinjije ku isoko dutenganya n’ibyo twahuye nabyo mu buzima busanzwe kugira ngo tunononsore serivisi yacu byimbitse.
Ubu, turi gukora ibishoboka byose ngo muri izi ntangiriro z’umwaka tugire bimwe mu byo tumaze iminsi duteganyiriza Abanyarwanda dushyira hanze.
Urugero, ubu twamaze gushyiraho ifatizo ritwemerera kuva mu buryo butagezweho (analog) twari tumazemo igihe twinjira mu buryo bw’imikorere bugezweho 100%.
Turateganya no kugera mu ntara zitandukanye byihuse, twavuga ko Abaturarwanda bashonje bahishiwe.
Abanyakigali bakiriye bate iri shoramari ry’amagare?
Ibi twabirebera mu mibare y’ikoreshwa rya serivisi zacu. Kugeza uyu munsi, ingendo zirenga 150.000 zimaze gukorwa hakoreshejwe serivisi ya Guraride.
Ikindi ni uko Abanyakigali ndetse n’abatuye i Musanze aho duherutse gukora igeragezwa batwakiriye neza bafata ibikorwaremezo bycu nk’umutungo wabo bwite bakanawurinda.
Haba hari indi mishinga muri gutekereza gushoramo imari cyangwa musanzwe muyishoramo mu Rwanda, iyo yaba ari iyihe?
Guraride ifitanye isano rya hafi na SAFI Universal Link ikora nka S.U.L E-Mobility iherutse kumurika ikiragano cya kabiri cya moto ari yo moto nshya ya GORILLA 2.0 y’amashanyarazi igenda ibilometero 90 kugeza 100 ku muriro wuzuye.
Izi zombi, Guraride na S.U.L E-Mobility, zifitanye isano kandi na EVP, sosiyete itanga serivisi zo kongera umuriro mu binyabiziga by’amashanyarazi yaba imodoka cyangwa moto.
Muri rusange, nubwo ibi bigo byose bikora mu buryo byigenga bitabogamiye ku bindi bifitanye isano, biremye ihuriro rusange rigamije kugeza u Rwanda ku bwikorezi bw’abantu n’ibintu bidahumanya ikirere, kurema imirimo, guteza imbere abari n’abategarugori muri urwo rwego, ndetse no kuzamura ubukungu hagabanywa amafaranga igihugu gitanga gitumiza ibikomoka kuri petiroli.
Nihe mwibona mu myaka 10 iri imbere?
Turifuza ko u Rwanda ruhinduka igicumbi cya serivisi nk’izi dutanga zigakwirakwira muri Afurika duhereye mu Karere.
Mu myaka 10 iri imbere, Guraride izaba ari Ikigo cy’Abanyarwanda cyakwirakwiye henshi ku Isi, kigaragaza ubushobozi bw’u Rwanda mu guhatana ku ruhando mpuzamahanga mu bijyanye n’iterambere no kurema ibisubizo ku bibazo bibangamiye Isi muri iki kinyejana.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!