Niwumva neza abafite ubumuga baganira ku buzima bwabo, uzasanga benshi bahuriza ku kunenwa no kubwirwa amagambo mabi bitewe n’uburyo bagaragara, bikabatera ibikomere bamwe badashobora no gusobanura.
Ishyaka rya Uwimpuhwe ku gushinga sosiyete y’ubukerarugendo, ntiryatewe no kwikorera yinjiza amafaranga, ahubwo yifuzaga kuruhura umutima no gukomeza abafite ubumuga babuze uruvugiro, nubwo byaje guhinduka akazi.
Akaje karemerwa burya ubuzima ntimujya inama buguha ibyabwo. Ku myaka irindwi gusa mu 2007, Uwimpuhwe wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, yagonzwe n’imodoka imusigira ubumuga bw’akaguru.
Abaganga bakoze iyo bwabaga, birangira amaze imyaka itatu n’amezi atandatu mu bitaro, ariko ku bw’amahirwe arakira.
Uburwayi bwamusigiye inkovu, yaje kongera gutonekara, bituma yongera kandi gusubira kwa muganga, bafata inyama zivuye ku zindi ngingo bazishyira ku rufite ikibazo.
Icyakora nubwo yorohewe, uyu mukobwa yagumanye iyi nkovu ku kuguru, aho bamwe bayibonaga bagahera aho bamuheza.
Aganira na IGIHE, Uwimpuhwe wize ibijyanye n’ubukerarugendo, yatanze urugero rw’uburyo yigeze gutsindira amahirwe y’imenyerezamwuga (stage), ariko biza kurangira atagahawe kubera ko afite ubumuga.
Ati “Abafite ubumuga barahezwa cyane. Natanga urugero rwambayeho. Numvaga nshaka kuzakora muri sosiyete y’ubukerarugendo nk’abandi bose, nsaba ku kigo ntashaka kuvuga izina. Mbere bari bashishikajwe no kumbona kubera bari bakunze ubumenyi bwanjye.”
Yongeyeho ati “Natangajwe n’uko batamfashe nyuma bansubiza bambwira ko bakira abakiliya bari mu nzego zo hejuru (VVIP Guests), bityo abafite ubumuga ngo ntibabemerera. Niho haturutse ubushake bwo kuvuga ko nzashinga sosiyete yanjye izafasha abafite ubumuga kubona serivisi z’ubukerarugendo.”
Rimwe yitekerezagaho agacika intege bikomeye akanga ubuzima, gusa mu mutima we harwanira inzozi zo kuzagaragaza ibimurimo no gufasha benshi biyumva nkawe.
Asoza amashuri yisumbuye, yanditse igitabo yise ‘Contribution of air Transportation’ cyatumye RwandAir imuha amahirwe yo kwiga ibijyanye n’indege (Aviation).
Mu 2021 yatangije sosiyete y’ubukerarugendo mu karere ka Rubavu afite intego yo kugera ku byifuzo by’abafite ubumuga n’abatabufite, dore ko yari amaze kubona ko bahezwa muri byinshi.
Avuga ko nta bantu bahoraho bafite ubumuga afasha ariko iyo bateguye izo ngendo, amafaranga yavuyemo ashobora gukoreshwa afasha abatishoboye cyangwa akajyanwa mu bindi bikorwa by’ubugiraneza.
Umurava we n’ubushishozi mu mahirwe yakunze kubona nibyo byamubereye urufunguzo rwo kubona andi mahirwe, dore ko yitabiriye amahugurwa yatanzwe n’Ikigo cy’Abagore bakorera mu Muryango w’Ibihugu 21 byo muri Afurika, ’Commercial Foundation of Women in Business and BPN Business Professional Network, akabasha kwiga uburyo bwo kwiteza imbere.
Muri Youth Connekt, umushinga we wabaye uwa kabiri, atsindira miliyoni 3 Frw.
Ashingiye ku byo amaze kugeraho, Uwimpuhwe agira ati “Abantu bafite ibikomere batewe n’ubumuga bwabo ndabihanganisha mbasaba kwakira abo bari bo, nkabasaba no kutitinya ubwabo. Iyo ufite ikintu utahindura uracyakira ukabana nacyo wishimye kuko gukomeza kubabara byangiza iterambere ryawe.”
Yagiriye inama kandi abafite ubumuga, agira ati “Hari ubumuga wahuye nabwo ukuze cyangwa ubwo wavukanye kandi nta ruhare wigeze ubigiramo. Ntabwo igikomere gikizwa n’ikindi gikomere. Ishakemo ibisubizo.”
Uwimpuhwe Aline ni umwe mu bari mu bukangurambaga bwa ‘Empowered30’ bugamije gufasha abafite ibyo bagezeho gukangurira abandi kwiteza imbere.
Yibukije abadafite ubumuga kwakira ababufite, yongera no gusaba urubyiruko rubana n’ubumuga kwitinyuka kuko amarembo akinguye, bagakoresha neza amahirwe atandukanye babona.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!