Imirimo yo kubaka iki cyambu yatangiye ku wa 18 Mutarama 2023, hagamijwe koroshya ingendo zo mu Kiyaga cya Kivu.
Kuri uyu wa Kane, Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko mu gihe gito iyi mirimo izaba yarangiye.
Ati “Imirimo yo kubaka icyambu cya Rusizi igeze ku musozo, aho imaze kugera ku kigero cya 97%. Iki cyambu ni igisubizo mu guteza imbere ubukungu, kuko kizafasha kongera ubuhahirane n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu Kiyaga cya Kivu.”
Iki cyambu nicyuzura kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira toni z’ibicuruzwa zigera kuri miliyoni 2.3 n’urujya n’uruza rw’abagenzi bagera kuri miliyoni 2.7 ku mwaka.
Gifite ubugari bwa metero 120, kikazaba gifite ubushobozi bwo kwakira ubwato bune bunini, bubiri bugapakira ubundi bubiri buri gupakurura.
Gifite kandi ububiko bw’imizigo bufite ubushobozi bwo kubika meterokibe 800, kikagira igaraje ryo gukora imodoka zahageze zifite ikibazo na sitasiyo ya lisansi na mazutu.
Icyambu cya Rusizi gifite imihanda ibiri yinjiramo, irimo ugenewe abagenzi n’ugenewe amakamyo atwaye imizigo.
Mu rwego rwo kwirinda inkongi, iki cyambu cyashyizwemo inzira z’amazi zikoreshwa igihe habaye inkongi, ndetse ahegera ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu hazaba hari sitasiyo ya Polisi.
Kizaba kirimo ibiro by’abinjira n’abasohoka, ku buryo uzaba ari nk’umupaka winjira mu Rwanda unyuze mu Karere ka Rusizi.
Mu korohereza abatwara ubwato n’amakamyo bazajya bahagera mu masaha akuze y’ijoro bananiwe, iki cyambu cyashyizwemo ibyumba bitanu aho abatwara ubwato n’amakamyo bashobora kuraramo.
Usibye kandi kuzamura ubukungu, kuva cyatangira kubakwa, iki cyambu cyabaye isoko y’imirimo ku bantu barenga 200.
Icyambu cya Rusizi ni kimwe mu byambu bitanu Guverinoma y’u Rwanda iteganya kubaka mu Ntara y’Iburengerazuba. Icya Rubavu cyo cyatangiye gukora mu Ntangiriro za 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!