00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuba imfubyi akiri muto byamuteye gushinga umuryango ufasha abatagira kivurira

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 24 Nzeri 2021 saa 06:18
Yasuwe :
0 0

Muhire Jean Claude wo mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye yabayeho mu buzima bugoye kuko yabaye imfubyi afite imyaka 12 y’amavuko, amaze gukura yiyemeza gushinga umuryango wita ku bana batagira kivurira.

Uyu musore w’imyaka 30 y’amavuko yabwiye IGIHE ko yashinze uwo muryango witwa ‘Love the Kids Rwanda’ mu 2016 biturutse ku buzima bugoye yabayemo.

Ati “Ni umuryango nashinze kubera ko nabaye imfubyi mfite imyaka 12, hanyuma nza no gukora mu kigo cy’imfubyi cya Kimisagara. Nyuma haje gahunda ya Leta yo gusubiza abana mu miryango ni bwo nagize igitekerezo cyo gukomeza gufasha abana batagira kivurira kuko nzi neza ubuzima bubi baba babayemo.”

Avuga ko akimara kuba imfubyi, yabayeho mu buzima bubi kuko yasigaye arerwa na nyirakuru kandi akennye, akagorwa no kumubonera ibikoresho by’ishuri n’imyambaro.

Ati “Nagorwaga no kubaho nta babyeyi kandi nta bavandimwe tuvukana mfite kuko navutse ndi ikinege. Igikomeye noneho ni ukuba mu muryango ukennye udafite ibyangombwa umwana akenera kugira ngo akure neza.”

Yakomeje kwiga agera mu mashuri yisumbuye abona umuterankunga abasha kuyarangiza.

Mu 2013 ubwo yari afite imyaka 22 ni bwo yagiye gukora mu kigo cy’imfubyi, abona uko abana babatagira kivurira babaho bitewe n’amateka yabo atandukanye.

Kimwe mu byamukoze ku mutima ni uko hari abantu bazaga gusura abana b’imfubyi mu kigo bakabeshya ko bafitanye isano barangiza bakabasambanya cyangwa bakabakorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

Amaze kugira igitekerezo cyo gushinga umuryango ufasha abana batagira kiburira, yaganiriye na bagenzi be bakorana baragishyigikira biyemeze kugishyira mu bikorwa.

Umuryango Love The Kids Rwanda yashinze ukorera mu turere twa Huye na Nyarugenge aho kuri ubu ufasha abana bagera ku 187 bari hagati y’imyaka ine na 17 baturuka mu miryango 63.

Intego nyamukuru yatumye ashinga uyu muryango, ni ugukemura ikibazo cy’ubukene gituma abana batiga.

Ati “Nashakaga gukemura ikibazo cy’ubukene ariko cyane cyane ubukene butuma umwana atajya kwiga kubera ko umuryango we ukennye cyane cyangwa ufite ibindi bibazo.”

Abo bana bafashwa kubona ibikoresho by’ishuri bakabatangira n’amafaranga y’ishuri, naho imiryango yabo bakayifasha kuva mu bukene bayibumbira mu matsinda yo kwizigamira ndetse bakayigisha n’uko ikwiye kwita ku bana.

Ati “Tugendana na gahunda za Leta zo gushyira abo bantu mu matsinda kuko iyo dufasha umwana kwiga naho umuryango we tukawufasha kwisungana kugira ngo baganire ku bibazo bitandukanye ariko nanone kugira ngo banizigame amafaranga yabagoboka.”

Bimwe mu bibazo basanga mu miryango y’abo bana batagira kivurira, birimo amakimbirane yo mu ngo, indwara zidakira n’ibindi bituma batabasha kubitaho ngo babafashe kwiga neza.

Kuri ubu yishimira ko intego yari afite ashinga uwo muryango yatangiye kuyigeraho kuko abana bafasha babasha kwiga kandi hari icyizere ko bazagira ejo hazaza heza.

Ati “Nkanjye iyo ntiga ntabwo nari kubasha gufasha abandi, ariko nize mfashwa n’abandi none nanjye mfite abo mfasha. Dufite abana batatu barangije amasuri yisumbuye.”

Kugeza ubu umuryango yashinze ufasha abana kwiga kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu yisumbuye ariko barateganya kubashakira n’inkunga yo kwiga muri Kaminuza.

Abana bafasha ni imfubyi, abahoze mu muhanda, abavuka mu miryango ikennye, abafite ababyeyi barwaye indwara zidakira kandi bakennye, abavuka ku bakobwa bafashwe ku ngufu n’abandi babayeho nabi.

Yasabye imiryango y’abana batera inkunga guharanira ko biga neza, ayizeza ko bazafatanya.

Abana bafashwa na Love The Kids bagirwa n'inama zo kugira intego mu buzima
Muhire Jean Claude yashinze uyu muryango biturutse ku buzima bugoye yabayemo
Umuryango Love The Kids Rwanda ukorera mu turere twa Huye na Nyarugenge aho kuri ubu ufasha abana bagera ku 187
Umuryango Love The Kids washinzwe mu 2016 hagamijwe gufasha abana batagira kivurira
Uwo muryango ufasha abana bari hagati y'imyaka ine na 17

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .