Ababyeyi n’abana ubwabo batangarije ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru RBA ko abarobyi ari bamwe mu babona amafaranga menshi, bityo bikaborohera gushuka abakobwa, kuko babaha utuntu dutandukanye baba bifuza.
Umukobwa witwa Asante Esthel, yagize ati “Badushukisha icyayi , amandazi na telefone wabyemera bakakujyana. Nari mfite inshuti yanjye umurobyi amusaba kujya kumugurira icyayi nyuma aramutwara none yamuteye inda ahita amwihakana.”
Yakomeje avuga ko bamwe baba bubatse, ayo bakoreye aho kuyajyana kuyatungisha imiryango yabo bakayashukisha abanyeshuri bakabatera inda bakabatererana.
Nyiramana Virginie, umubyeyi utuye ku Nkombo yagize ati “Abana b’ubu ubabwira ikintu ariko ntibagikore bakikorera ibyo bishakiye, gusa tuzakomeza kubagira inama kuko ibibazo birahari kandi turabibona [....], ntabwo biteye isoni kubegera ngo ubaganirize kuko akenshi baba banabikurusha, ubwo rero tuzakomeza kujya tubegera.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rusizi, Nsiga Emmanuel yatangaje ko bakora ibishoboka byose bagaca integer ibikorwa by’ubushukanyi nk’ubwo bukorerwa abangavu.
Ati “Icyo turigokora ni ukubica intege no kubirwanya tugafatanya n’inzego zose, umurongo dushyizeho tukanakurikirana uko ushyirwa mu bikorwa, ni ngombwa ko twese duhagurukira rimwe tugasobanukirwa ko bitureba.”
Ubukangurambaga bugamije gukumira inda zitateganyijwe mu bangavu bufite insanganyama igira iti ‘Nanze gutwita kw’abangavu, ndi uw’agaciro’ buri gukorwa mu mirenge yose y’Akarere ka Rusizi ku bufatanye na Imbuto Foundation binyujijwe muryango Rusizi Youth Network.
Ikirwa cya Nkombo ni kimwe mu birwa biri mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’u Rwanda, gifite ubuso bungana na km2 29,7 muri zo km2 9 ni amazi, ubutaka butuwe, bukororerwaho, bukanahingwaho ni km2 20,7.
Ubu buso bubumbiye hamwe utugari dutanu harimo Akagari ka Ishywa kari mu mazi kakaba ari akarwa ukwako gatuwe n’abaturage 3,014, muri rusange Nkombo ikaba ituwe n’abaturage 16,073.



















TANGA IGITEKEREZO