Munyakazi Théoneste utuye mu kagari ka Karera ,umurenge wa Rilima mu karere ka Bugesera , avuga ko amaze imyaka 39 ari umudozi w’imyenda,kandi akaba amaze kwigeza kuri byinshi birimo no kwigisha abakiri bato uwo mwuga.
Munyakazi avuga ko yabitangiye mu mwaka w’1975 kandi ko nta shuri yigiyemo kudoda, dore ko ngo yabyigiraga mu masoko atandukanye ahahoze ari muri Komini Gatonde( Ubu ni mu karere ka Gakenke) ahabaga hari abadozi (abatayeri) batandukanye yegeraga akareba uko badoda.
Akomeza avuga ko amaze kumenya kudoda yahise ajya iwabo mu Bugesera, aho yakomereje umwuga wo kudoda imyenda itandukanye bikamufasha kwibeshaho we n’umuryango we.
Yagize ati “Ku munsi nkorera amafaranga igihumbi ntabariyemo ibikoresho mba nakoresheje, ariko amafaranga aboneka cyane ku munsi w’isoko. Isoko nkunda kurema cyane ni iry’ahitwa Kabukuba hamwe n’iryahitwa Rilima. Ku kwezi simbura ibihumbi miringo itatu nkorera.”
Yongeraho ½ cy’ayo mafaranga yinjiza ayahahisha ibyo kurya andi akayakoresha mu bikorwa by’iterambere no kwita ku muryango we, ugizwe n’umugore n’abana barindwi.
Ku myaka 60 afite yemeza ko atizirikanye wenyine ahubwo ko uyu mwuga yawigishije n’abakiri bato, akaba amaze kwigisha abagera kuri batanu nabo bigishije abandi atazi umubare.
Munyakazi akomeza avuga ko uretse kwiyubakira inzu, kwishyurira abana be barindwi amashuri hamwe n’ubwisungane mu kwivuza, yabashije kugura amatungo magufi byose abikesha icyarahani.
Akangurira abakiri bato kudasuzugura umwuga, ahubwo bagakura amoboko mu mufuka bagakora.



















TANGA IGITEKEREZO