00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku meza y’Abanyarwanda: Icyo imibare mishya igaragaza

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 9 September 2026 saa 02:38
Yasuwe :

Ku meza y’Abanyarwanda haba mu mujyi no mu cyaro, ntihabura ibirayi, ibitoki, ibishyimbo, kawunga n’imboga nk’ibihingwa gakondo bakesha imbaraga zituma bakomeza gukora bakiteza imbere. Imibare igaragaza ko umubiri w’Umunyarwanda winjizaga kilocalories 2.366,7 ku munsi zivuye mu mafunguro yabaga yafashe mu 2025, zivuye kuri 2.328,9 mu 2024.

Tekereza iyo bigeze saa saba z’amanywa nta kantu wigeze ukoza ku munwa ngo kajye mu nda ukuntu uba wumva umubiri wacitse intege, ibyo ukora byose ugenda gake ariko wafata ibiribwa ugasubira ku murongo ndetse ugakora cyane.

Ni kumwe imodoka cyangwa moto yawe uyitwara yatangira gushiramo lisansi igacika intege kugeza ihagaze.

Izo mbaraga umubiri ukoresha zivuye mu biribwa ni zo zipimwa muri kilocalories. Umubiri uzikoresha mu buryo bwawo kugira ngo umuntu abeho kandi ibice biwugize bishobore gukora neza.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yitwa Rwanda Food Balance Sheets 2025 yashyizwe hanze muri Nzeri 2026, igaragaza ko indyo y’Abanyarwanda ishingiye cyane ku biribwa bikomoka ku bihingwa, mu gihe ibikomoka ku matungo bikiri bike mu mafunguro yabo ya buri munsi.

Raporo ya NISR isesengura uko ibiribwa biboneka mu gihugu, bikoreshwa, ndetse n’intungamubiri Abanyarwanda babona buri munsi zirimo proteine, amavuta, vitamine n’imyunyungugu. Ibi bifasha gusobanukirwa uko imirire mu Rwanda ihagaze ndetse n’ahakenewe imbaraga.

Ifunguro rya buri munsi ry’Abanyarwanda, rigaragaramo bimwe mu bihingwa nk’ibirayi, ibijumba, imyumbati, ibitoki, umuceri, ibigori n’ibishyimbo.

Raporo igaragaza ko mu biribwa bikomoka ku bihingwa birimo ibinyabijumba ari byo bigaragara ku meza cyane, aho umuntu umwe abarirwa 256,5 kg ku mwaka mu gihe imbuto umuntu arya ari 99,8 kg, naho ibinyampeke bigera ku bilo 90,4 kg ku mwaka ku muntu.

Mu cyiciro cy’ibiribwa birimo ibinyabijumba, ibijumba, imyumbati n’ibirayi ni byo biza ku isonga mu biribwa cyane, mu gihe imineke yiharira ikibuga ku meza y’Abanyarwanda ugereranyije n’izindi mbuto barya.

Mu cyiciro cy’ibinyampeke, ibigori, umuceri, amasaka n’ingano, hamwe n’ibibikomokaho, ni byo byiganje kandi bikoreshwa cyane.

Ibi bisobanura ko ku miryango myinshi yo mu Rwanda, ifunguro rya saa sita cyangwa irya nimugoroba mu Banyarwanda rigizwe n’ibitera imbaraga nka kawunga, ibirayi, ibijumba, imyumbati cyangwa ibitoki, bigaherekezwa n’ibishyimbo, imboga n’ibindi.

Raporo igaragaza ko mu 2025, Umunyarwanda yabonaga impuzandengo ya kilocalories 2.366,7 ku munsi, ziyongereye ugereranyije na 2.328,9 yabonaga mu 2024. Imibare igaragaza ko hafi 98,1% by’izi mbaraga zinjira mu mubiri w’umuntu ziva ku biribwa bikomoka ku buhinzi.

By’umwihariko, ibinyampeke n’ibinyabijumba ni byo byatanze kilocalories nyinshi, aho ibinyampeke byatanze kilocalories 732,9 ku muntu ku munsi, naho ibinyabijumba bitanga kilocalories 644,1.

Inyama, amata n’amafi ntibigaragara ku meza…

Ubuhinzi mu Banyarwanda bujyana n’ubworozi by’umwihariko mu bice binyuranye by’icyaro aho amatungo magufi nk’inkoko, ihene, ingurube, inkwavu n’andi matungo atanga inyama mu buryo bwihuse ariko abenshi bahitamo kugurisha aho kuyarya.

Mu 2025, amata n’ibiyakomokaho ni byo byari bifite uruhare runini mu biribwa bikomoka ku matungo, aho Umunyarwanda yafashe 11,3 kg ku mwaka, bingana na 66% by’ibiribwa byose bikomoka ku matungo. Inyama zari 2,6 kg, naho amafi n’ibikomoka mu mazi bikagera kuri 2,2 kg ku muntu ku mwaka.

NISR igaragaza ko ibi bigira ingaruka ku buryo umubiri ubona intungamubiri zimwe na zimwe, kuko ibiribwa bikomoka ku matungo ari isoko ikomeye ya proteine, vitamin B12 na vitamin D.

Raporo igaragaza ko proteine umuntu abona ku munsi ziyongereye zigera kuri garama 59,8 mu 2025, bigaragaza inyongera ya 1,2% ugereranyije na 2024. Imibare igaragaza ko 94,2% bya proteine zinjiye mu mubiri w’umuntu zikomoka ku bihingwa.

Ibinyampeke byatumye abantu babona garama 19,8 za proteine ku munsi, naho ibishyimbo n’ibindi bihingwa by’ibinyampeke byatanze garama 17,8kg.

Ibi bigaragaza uruhare rukomeye rw’ibishyimbo n’ibindi bihingwa mu mirire y’Abanyarwanda, kuko usanga ari bimwe mu biribwa biribwa na benshi mu ngo.

Umusaruro w’imbere mu gihugu watumye abaturage bihaza

U Rwanda rukomeje kugira ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa, aho igipimo cy’ibiribwa biva imbere mu Rwanda cyazamutse kikagera kuri 79,7% mu 2025 kivuye kuri 79,4% mu 2024.

Ariko raporo igaragaza ko igihugu kigikenera ibiribwa bituruka hanze, aho 56,1% by’ibiribwa bikomoka ku buhinzi n’ibikomoka ku matungo byagaragaye ko bifite aho bihurira n’ibitumizwa mu mahanga.

Ku bijyanye no gutakaza ibiribwa, hari intambwe yatewe kuko Food Loss Index yagabanyutse, igipimo cy’igihombo cy’ibiribwa kigera kuri 4,27%, kivuye kuri 5% mu 2017.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y’Ingo muri Rusange (EICV7) bwagaragaje kugira ngo Abanyarwanda babashe kugira imbaraga zo gukora barya kilocalorie 2400 ku munsi.

NISR igaragaza ko kugira ngo Umunyarwanda umwe abashe kubona ibiribwa n’ibindi by’ibanze nkenerwa mu mibereho ya buri munsi, bimusaba kuba afite nibura 560.127 Frw mu mwaka.

Abafite imirire mibi baragabanyutse…

Mu 2025, ingano fatizo y’ingufu zikomoka ku biribwa umubiri ukenera ku munsi mu Rwanda yabarirwaga muri kilocalories 1.814 ku muntu umwe ku munsi.

Hashingiwe kuri iki gipimo, byagaragaye ko hafi 29,9% by’abaturage b’u Rwanda bafite imirire mibi, bangana na miliyoni 4,1, bafite ikibazo cyo kutabona amafunguro ahagije yabaha ingufu zikenewe kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze.

Kugira ngo ubyumwe neza umwe muri aba bantu ku munsi aba akeneye kubona garama 300 z’umuceri mubisi, garama 150 z’ibishyimbo, ibiyiko bibiri by’amavuta (25 gm), na garama 300 z’imboga kugira ngo mu mubiri we hinjiremo kilocalories 1.814.

Icyakora, imibare iheruka igaragaza ko umubare w’abafite imirire idahagije ugenda ugabanyuka buhoro buhoro kuko bavuye kuri 40,2% mu 2019 bagera kuri 29,9% mu 2025.

Ibi bigaragaza intambwe imaze guterwa mu kongera ubushobozi bwo kubona ibiribwa no kunoza imirire mu gihugu.

Umubare w’abantu bafite imirire mibi nawo wavuye kuri miliyoni 5 mu 2019 ugera kuri miliyoni 4.1 mu 2025.

Imibare igaragaza ko ibikomoka ku buhinzi ari byo byiganje ku ifunguro ry'Abanyarwanda mu gihe ibikomoka ku matungo ari bike cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages