00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KtRn yazanye amapaki ya internet ya 4G arimo n’izafasha abacuruzi bato icungamutungo

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 31 January 2018 saa 11:22
Yasuwe :

Nyuma yo kubona ko hari benshi badakoresha internet inyaruka ya 4G kubera ibiciro bihanitse, ikigo KtRN gishinzwe kuyikwirakwiza cyamuritse amapaki mashya kandi ahendutse arimo n’iyitezweho gufasha abacuruzi bato n’abaciriritse kurushaho kunoza imicungire y’umutungo wabo.

Amapaki ya internet ya 4G yamuritswe na KtRN (Korea Telecom Rwanda Networks) ku wa 30 Mutarama 2018, ni Sage izakoreshwa n’ibigo by’ubucuruzi; Isanzure 5GB ndetse na Isanzure plus ku wifuza 10GB zimara icyumweru.

Umuyobozi mukuru wa KtRN, Patrick Yoon, yavuze ko nyuma yo gukwirakwiza umuyoboro wa internet ya 4G mu gihugu hose, ubu icyo bashyizemo imbaraga ni ukugenda bashyiraho uburyo butuma benshi bitabira kuyikoresha.

Ati “Twamaze kugeza 4G mu gihugu hose ku kigero kiri hejuru ya 90%.Twanabashije kubazanira itandukaniro ritari gusa mu kwihuta ahubwo n’ibicuruzwa bihendutse. Igicuruzwa cya mbere n’ikigenewe ibigo by’ubucuruzi, aho batazabona internet yihuta gusa ahubwo izajyana na porogaramu ibafasha kunoza icungamutungo. Igiciro kandi kiri hasi ugereranyije no kubigura ukubiri.”

Umuyobozi wa B+ Consulting ari nayo itanga porogaramu za Sage, Ben Kanzira yavuze ko kuba bagiye gukorana na KtRN bizatuma ibigo by’ubucuruzi bikorera mu Rwanda bibasha gucunga umutungo wabo bifashishije internet (Online Accounting Solution).

Yakomeje asobanura ko Sage One ifasha abantu kuba bakora ibijyanye n’icungamutungo kandi amakuru atabitse kuri mudasobwa y’umuntu runaka, abacuruzi bato n’abaciriritse benshi bakaba batabashaga kuyikoresha kubera kutagira internet yihuta kandi ariyo yibanze kugira ngo iyi porogaramu ibashe gukora.

Umuyobozi ushinzwe ingamba muri KtRN, Ngabonziza Desire, yavuze ko ipaki ya Sage izatuma abantu babona internet ya 4G yo gukoresha mu gihe cy’umwaka cyangwa ukwezi bitewe n’amahitamo yabo, bikagendana no kugura icyemezo cyo gukoresha porogaramu ya Sage One.

Yakomeje avuga ko kandi uretse ibigo by’ubucuruzi banatekereje ku rubyiruko rwagorwaga no gukoresha internet ya 4G ruvuga ko ihenze, aho babazaniye ipaki ya Isanzure 5GB izaba igura hafi kimwe cya gatatu cy’ayo yaguraga,yanahira ukabasha gukomeza gukoresha imbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp, Twitter, Facebook na Instagram kugeza icyumweru kirangiye.

Ipaki ya Sage, Isanzure 5GB, na Isanzure plus zizatangira kugurishwa n’ibigo bicuruza internet ya 4G, guhera tariki ya 1 Gashyantare 2018.

Umuyobozi wa KtRN, Patrick Yoon ahamya ko ubu icyo bashyize imbere ari ukoroshya ibiciro bya internet ya 4G
Umuyobozi wa KtRN, Patrick Yoon na Ben Kanzira uyobora B+ Consulting bashyira umukono ku masezerano y'imikoranire azatuma ipaki ya Sage ibasha kugera ku bayikeneye
Umuyobozi wa B+ Consulting, Ben Kanzira avuga ko ipaki ya Sage izatuma ibigo by'ubucuruzi birushaho kunoza icungamutungo ryabyo
Umuyobozi ushinzwe ingamba muri KtRN, Ngabonziza Desire

Amafoto: Serge Muhizi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages