00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kora Coaching Group yahawe igihembo mpuzamahanga kubera inyigisho zizana impinduka muri Afurika

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 27 February 2020 saa 04:07
Yasuwe :

Ikigo Kora Coaching group cyahawe igihembo mpuzamahanga kubera uruhare kigira mu guteza imbere urwego rw’ubutoza muri Afurika no mu Rwanda binyuze mu Ishuri cyashinze ritanga amasomo ajyaneye n’ubutoza mu Rwanda, rizwi nka Kora Coaching and Business Academy, KCA.

Ni igihembo iki kigo cyaherewe mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde ahaberaga inama mpuzamahanga izwi nka’ World HRD Congress’ ihuza abayobozi mu bucuruzi, abashoramari n’abayobozi bashinzwe abakozi baturutse mu bihugu 100 byo ku Isi.

Kora Coaching and Business Academy ni ishuri rikorera mu Mujyi wa Kigali, rikigisha ibijyanye n’ubutoza mu ngeri zitandukanye hagamijwe kuzamura ubushobozi.

Umuyobozi wa Kora Coaching Group, Mireille Ineza Karera, yavuze ko bashimishijwe n’iki gihembo kandi kikabereka ko ibikorwa byabo bitangiye guhabwa agaciro.

Ati "Iki gihembo nk’umuyobozi w’ikigo naracyishimiye kuko ndi umunyarwandakazi wa mbere ku Isi ugihawe kandi byanteye ishema ryo kumva ko naserukira igihugu cyanjye, ikindi twumvise ko duhawe agaciro mu bigo bitanga amasomo y’ubutoza kandi byatumye n’abantu batangira kuza ngo tubahe ayo masomo aho kujya hanze."

Muri iyi nama Mireille Ineza Karera yahembwe nk’umwe mu bayobozi 101 beza b’ibigo bitanga amasomo ajyanye n’ubutoza ku Isi.

Kora Coaching and Business Academy yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2018 kuri ubu rikaba rimaze kurangizamo abatoza 12 mu mashami y’ubutoza atandukanye arimo ubutoza mu bijyanye n’ubuyobozi, ubutoza mu bucuruzi n’ubutoza mu buzima.

Kuri ubu binyuze kuri internet, iri shuri ritanga amasomo y’ubutoza mu bihugu by’amahanga birimo Malawi, Afurika y’Epfo, Sierra Leone n’u Bushinwa.

Kora Coaching Group yahawe igihembo mpuzamahanga kubera inyigisho zizana impinduka muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages