Usibye guhereza akazi urubyiruko, umushahara watangwaga wongerwe hagamijwe kuzamura imibereho y’abagakora no kongera umubare wabo.
Umuvugizi Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yabwiye IGIHE ko ubwo buryo bushya bugamije guha urubyiruko akazi no kongerera umushahara abakora muri urwo rwego.
Ati “Gukorana na koperative z’urubyiruko bizatuma amafaranga abakora isuku bahembwaga yiyongera abe 60.000 Frw ku kwezi kuko yari ari munsi yayo.”
“Umubare w’abakora ako kazi na wo uziyongera hazemo n’urubyiruko rufite ubushomeri n’imiryango y’ubushobozi buke idafite akazi.”
Ntirenganya yavuze ko ubusanzwe abakora isuku ku mihanda n’ubusitani i Kigali bahembwaga hagati ya 40.000 Frw na 50.000 Frw ku kwezi.
Amasezerano yo gukora isuku mu mihanda n’ubusitani bya Kigali amara imyaka itatu ishobora kongerwa.
Umujyi wa Kigali utangaza ko ibigo byigenga bisanzwe bikora ako kazi bigifite amasezerano, bizakomeza gukora uko bisanzwe binishyure abakozi babyo kugeza igihe amasezerano bifitanye n’umujyi arangiye.
Bivuze ko ibizajya birangiza amasezerano, bitazahabwa andi, ahubwo igice bakoreragamo kizajya gihita gihabwa amakoperative y’urubyiruko kugeza ibyo bigo byigenga bishizemo.
Magingo aya hari ibigo bibiri byigenga byakoraga ako kazi byamaze kurangiza amasezerano y’imyaka itatu ntiyongerwa ndetse hari koperative y’urubyiruko yatangiye gukorana n’Umujyi wa Kigali muri iyi mikorere mishya.
Ni koperative yitwa Smart Land Cooperative y’urubyiruko ikorera ku Karere ka Nyarugenge. Izajya ikorana n’izindi zo mu mirirenge yo muri Kigali.
Ubu imaze ibyumweru birenga bibiri ikorana na koperative z’urubyiruko zo mu mirenge ine zikora isuku.
Abifuza gukora ako kazi bazajya bagana mu murenge batuyemo bahuzwe na koperative z’urubyiruko ahanini ziganjemo urubyiruko rw’abakorerabushake.
Ibigo byigenga byari bisanzwe bihabwa amasoko yo gukora isuku, byasabwe gukorana n’abakozi neza ku buryo nta we ubura amafaranga ye cyangwa ngo yirukanwe bitewe no kuba Umujyi wa Kigali uri kwinjira muri ubwo buryo bushya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!