00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kongera inguzanyo mu buhinzi n’ibigo bito n’ibiciriritse: Intego za Equity Bank Rwanda (Video)

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 17 June 2025 saa 09:07
Yasuwe :

Mu myaka mike iri imbere, Equity Bank Rwanda Plc ifite intego itoroshye yo kongera inguzanyo itanga mu rwego rw’ubuhinzi ndetse no mu bigo bito n’ibiciriritse, inzego ubusanzwe zirengagizwa na banki z’ubucuruzi kubera ibyago by’ibihombo bibarizwa muri ibyo byiciro byombi.

Icyakora ubuyobozi bukuru bw’iyi banki butangaza ko bufite intego ndetse hari n’ingamba zo kugira ngo iyo ntego izagerweho, cyane ko izi nzego zombi zigaragaramo umubare munini w’Abanyarwanda.

Ariko se ni gute Equity Bank Rwanda Plc izagera kuri izi ntego? Ni gute izahangana n’ibyago by’ibihombo biri muri izi nzego zombi?

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yabisobanuye neza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .