Perezida Kagame yahaye imbabazi Kizito Mihigo na Ingabire Victoire

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 Nzeri 2018 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ifungurwa ry’abagororwa 2140 barimo Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza.

Muri abo bagororwa harimo abarekuwe by’agateganyo nk’uko biteganywa n’itegeko n’abarekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika ari nacyo cyiciro kirimo Kizito Mihigo na Ingabire Victoire.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera rivuga ko "bakuriweho igihe cy’igihano bari basigaranye, hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, nyuma y’ubusabe bwabo buheruka bwo muri Kamena 2018."

Kizito Mihigo arekuwe nyuma y’uko ku wa 26 Kamena 2018 yandikiye Urukiko rw’Ikirenga arusaba ko ubujurire bwe bwahagarara, icyifuzo cye gishyirwa mu bikorwa ku wa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2018.

Mu 2015 nibwo Kizito yakatiwe gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Kuri Ingabire Victoire, ku wa 13 Ukuboza 2013 nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye gufungwa imyaka 15 nyuma y’uko yari yajuririye igifungo cy’imyaka umunani yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru.

Yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ingingo za 245 na 246 z’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko umuntu wakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa 1/3 cyayo; uwakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa 2/3 byayo cyangwa umaze imyaka 20 akatiwe igifungo cya burundu cyangwa igifungo cya burundu y’umwihariko, ashobora gufungurwa by’agateganyo.

Izindi mpamvu ni igihe yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo agaragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi cyangwa arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’itsinda ry’abaganga nibura batatu bemewe na Leta.

Ku barebwa n’imbabazi za Perezida wa Repubulika, Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Imbabazi za Perezida zitangwa ryari?

Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha guhera ku ngingo ya 236 kugeza ku ya 244, rigaragaza uko imbabazi za perezida zitangwa. Bikorwa na Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe no ku nyungu rusange z’Igihugu.

Zishobora gutangirwa ibihano byose by’iremezo, n’iby’ingereka kandi bikomoka ku rubanza rwaciwe burundu.

Gusaba imbabazi bikorwa mu nyandiko yandikirwa Perezida wa Repubulika, bikamenyeshwa Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.

Usaba imbabazi agaragaza impamvu ashingiraho azisaba. Ku byerekeye imbabazi rusange, bisabwa na Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze amaze kugaragaza impamvu ashingiraho.

Mu gihe icyo ari cyose, gusaba imbabazi bimenyeshwa Ubushinjacyaha Bukuru kugira ngo buvuge, mu gihe kitarenze amezi atatu, icyo butekereza kuri uko gusaba cyangwa ugusabirwa imbabazi.

Iyo iperereza rimaze gukorwa n’Ubushinjacyaha, dosiye zisaba imbabazi zohererezwa Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze, na we amaze gutanga igitekerezo cye, akorera raporo Perezida wa Repubulika mu gihe kitarenze amezi atatu, ari na we ufata icyemezo.

Imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika zishobora gutangwa nta bisabwe kubahirizwa cyangwa hateganyijwe amabwiriza uwagiriwe imbabazi agomba gukurikiza. Iyo ayo mabwiriza adakurikijwe, imbabazi zivanwaho kandi igihano kikarangizwa.

Nyuma y’umwanzuro wafashwe n’inama y’abaminisitiri kuri uyu wa Gatanu, harekuwe abagororwa 23 bo muri gereza ya Bugesera, 447 bo muri Gereza ya Nyarugenge, 149 bo muri Gereza ya Musanze, 65 bo muri Gereza ya Gicumbi, 63 bo muri Gereza ya Nyanza, 158 bo muri Gereza ya Rubavu.

Hari kandi 455 bo muri Gereza ya Rwamagana, 24 bo muri Gereza ya Nyagatare, 484 bo muri Gereza ya Huye, 207 bo muri Gereza ya Muhanga, 35 bo muri Gereza ya Ngoma, 7 bo muri Gereza ya Rusizi na 23 bo muri Gereza ya Nyamagabe.

Uyu mwanzuro wahise ushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Gatandatu.

Inkuru wasoma: Ni iyihe mpamvu yatumye Kizito Mihigo ahagarika ubujurire?

Umuhanzi Kizito Mihigo arekuwe nyuma y'iminsi itanu ahagaritse ubujurire bwe mu Rukiko rw'Ikirenga
Ingabire Victoire washinze ishyaka FDU Inkingi ari mu barekuwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .