IGIHE ikimara kumenya iyi nkuru yabajije bamwe mu babonye uyu mubyeyi uko amerewe, bavuga ko yabyaye bamubaze ariko babonye akennye ku buryo ababishobora bamufasha dore ko ngo n’abana be ari abahungu babiri n’abakobwa babiri, na bo babashyize mu byuma bibashyushya.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi w’ibitaro bya Kiziguro, Mukama, yavuze ko uwo mubyeyi ameze neza, ndetse n’abana batatu bameze neza uretse umwe waryamiwe n’abandi, bakaba bavukanye ibiro bibiri kuri buri wese.
Mukayigirwa yagejejwe ku bitaro bya Kiziguro avuye ku kigo nderabuzima cya Rwimitereri, aho yari yabyariye umwana umwe, ariko kuko undi yari yitambitse, bahise bamubaga, bamukuramo abandi bana batatu.
Umuganga witaye kuri uwo mubyeyi yatangarije IGIHE ko uwo mubyeyi afite ikibazo gikomeye cyo kutagira amasehereka, gusa ngo akaba agisanganywe, gusa ngo bahise bamuha ibyo kurya bimuhagije bamukorera n’ibindi bishoboka byatuma yongera amashereka.
Icyakora, nubwo uwo mubyeyi atari umukene cyane, akaba kandi afite umugabo, biragoye cyane konsa abo bana akabahaza kugeza bacutse, kuko n’impanga z’abana babiri ubusanzwe na bo biba bitoroshye.
Gusa ngo ibitaro nta bushobozi buhagije bigira, uretse kubahuza n’abashobora gufasha uwagize ikibazo nk’iki mu gihe serivisi zaho na zo zita kuri uyu mubyeyi, bakaba bagiye kuvugana n’inzego z’ubuyobozi, bafatanye barebe ubufasha uwo mubyeyi yahabwa.
Ibitaro bya Kiziguro byajyaga bibyariramo ababyara batatu, ariko ni ku nshuro ya mbere babyaje abana bane, ari nay o mpamvu benshi babitangariye.
Uwo mubyeyi yari amaze kubyara inshuro 4, ariko eshatu muri zo bahitaga bapfa, bivuze ko ubu agize abana batanu mu mbyaro eshanu.



















TANGA IGITEKEREZO