Umuntu umwe yakomerekeye mu mpanuka yabaye mu masaha ya saa munani kuri uyu wa Mbere mu Kiyovu.
Imodoka y’ivatiri yageze mu ikorosi riri mu kiyovu umanuka werekeza kuri Lycée de Kigali, irabirinduka harimo umuntu umwe wari unayitwaye arakomereka, ahita ajyanwa mu bitaro bya CHUK.
Umutangabuhamya warebaga iyo mpanuka iba, yatangarije IGIHE ko nta kibazo cy’umuvuduko umushoferi yari afite.
Yagize ati “Nabonye imodoka imanuka igeze aha mbona iribirinduye, ntabwo yihutaga yagendaga gahoro rwose.”
Uwo mutangabuhamya yongeyeho ko yahise atabara akamuvana mu modoka, kuko yari yiyubitse, yamukomerekeje bikomeye.
Polisi yahageze nayo itangaza ko igishobora kuba cyateye iyo mpanuka ari icyuma cyo muri moteri cyacitse bimutunguye. Abandi baturage bari hafi aho bavugaga ko iryo korosi ari ribi cyane rikunze gutera impanuka.



















TANGA IGITEKEREZO