00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Umunyeshuri yahitanywe n’impanuka y’imodoka abari bayirimo bo barakomereka

Yanditswe na

Besabesa M.Etienne

Kuya 4 February 2016 saa 10:01
Yasuwe :

Imodoka ya pick up yaturukaga mu muhanda Ngoma-Kirehe, yagonze umwana w’umunyeshuri avuye kwiga ahita yitaba Imana, abandi bantu batatu bari bayirimo barakomereka bikomeye.

Uyu mwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 14 y’amavuko yagonzwe n’imodoka ubwo yari atashye avuye ku ishuri mu masaha ya saa sita, kuwa Gatatu tariki ya 3 Gashyantare 2016, ageze mu Kagali ka Kirehe mu Murenge wa Kirehe.

Nyuma y’iyo mpanuka abaturage bahise batabara bamujyana ku bitaro bya Kirehe, hamwe n’abandi batatu bakomeretse bari muri iyo modoka, ariko kuko uwo mwana yari yakomeretse cyane yahise yoherezwa mu bitaro bya CHUK i Kigali agezeyo ahita apfa.

Ababonye iyo mpanuka iba bemeje ko iyo modoka yari ifite umuvuduko ukabije, kuko ubwo umushoferi yari ageze mu ikorosi ngo yisanze yarenze umuhanda asanga uwo mwana ku nkengero zawo aramugonga.

Gakuru, umwe mu batanze ubuhamya yagize ati “Iriya modoka yaturuka mu muhanda uva i Kigali yanyuzeho ariko mbona umushoferi arimo kwiruka ku buryo bukabije ageze imbere mu ikorosi rihari nibwo yahise yambuka umuhanda igwa hakurya ariko yaguye amaze kugonga umunyeshuri warimo agenda n’amaguru."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirehe, Jean Marie Vianney Hakizimana, yavuze ko bihutiye gutabara ariko nyuma uwo mwana arapfa.

Yagize ati “Tukimara kumenya amakuru ajyanye n’iyo mpanuka twihutiye kuhagera ariko dusanga umwana yakomeretse cyane, tumujyana ku bitaro bya kirehe, akaba yaje kwitaba Imana ageze i Kigali, ariko twagerageje kubaza abandi baturage uwaba azi umwirondoro w’uwo mwana tuza gusanga ari mwene Célestin Nkeshamugabe wo mu Kagari ka Gahama mu Murenge wa Kirehe, duhita tumenyesha ababyeyi be."

Umuhanda Ngoma-Rusumo ukunze kuberamo impanuka za hato na hato bitewe n’amakorosi menshi ahagaragara, bityo abatahamenyereye iyo bakoresheje umuvuduko mwinshi bisanga bakoze impanuka ku buryo butunguranye.

Polisi ikaba ikunze gushishikariza abashoferi kwirinda umuvuduko ukabije kuko bashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Imodoka yahitanye uwo munyeshuri yarimo ikurwa aho yakoreye impanuka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages