Mu nama idasanzwe yateranye kuwa 16 Kamena uyu mwaka, iyobowe na Perezida wa Njyanama y’akarere ka Kirehe Rwagasana Ernest, hagaragajwe ko ‘icyaha cya ruswa Tahabyona akurikiranweho gihesha isura mbi Njyanama’, hanzurwa ko asezererwa mu mirimo yose yari afite haba muri Njyanama na Nyobozi.
Iki cyemezo cyafatiwe uyu mugabo ufungiwe muri gereza nkuru ya Nyarugenge (1930) hatitawe kukuba atarahamwa n’icyaha, ngo kuko iki cyaha akurikiranweho gitesha agaciro umujyanama wagiriwe icyizere n’abaturage.
Tihabyona Jean de Dieu ubu ufunzwe iminsi 30 y’agateganyo, yatawe muri yombi ya Polisi imukurikiranyeho icyaha cya ruswa.
Ruswa akurikiranweho ngo ni iyo yatse umwe mu bahataniraga isoko ryo kuvugurura inyubako yakirirwamo abafatiwe mu bikorwa by’ubuzererezi kizwi ku izina rya ‘Transit Centre’, n’ubwo we yahakanye iki cyaha akagaragaza ko ari umugambi wacuzwe n’abashakaga kumugusha mu makosa.



















TANGA IGITEKEREZO