Umuforomo ukorera mu kigo nderabuzima cya Musaza, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe, akurikiranyweho gukubita umugeri mu nda umubyeyi wari waje kubyarira muri icyo kigo nderabuzima, uruhinja yari atwite rukamupfira mu nda.
Mu rukerera rw’uyu wa 27 Mutarama 2015, ni bwo Umuforomo yakubise ivi mu nda umubyeyi wari ku bise yenda kubyara, maze uwo yendaga kwibaruka baza gusanga yamupfiriye mu nda.
Jean de Dieu Habimana umugabo w’uyu mubyeyi, atangaza ko yahamagawe n’abaturanyi bari baherekeje umugore we kwa muganga, bamubwira ko umugore we arimo gutaka cyane kubera ko yakubiswe n’umuforomo wari wamwakiriye ku kigo nderabuzima.
Yagize ati "Abaturanyi bari bamuherekeje kwa muganga ni bo bampamagaye bambwira ko umufasha wanjye arimo gutabaza nyuma y’aho akubiswe ivi munda n’uwo muforomo, mpageze nasanze akirimo kuvuza induru bahita batwohereza ku bitaro bikuru by’Akarere ka Kirehe, tugezeyo abaganga batubwira ko umwana yamaze gupfa, bahita bamubaga bamukuramo."
Habimana akomeza asaba inzego z’Ubutabera ko uyu muforomo yakurikiranwa akaryozwa ibyo yakoze kuko bitabaye ibyo, ashobora no kuzongera akaba yahohotera undi murwayi.
Pascal Rwabuhihi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza, yatangaje ko polisi ifatanyije n’abaganga barimo gukora ipereza kugira ngo hemezwe niba koko uyu mubyeyi ihohoterwa yakorewe ari ryo ryaba ryarateye urupfu rw’urwo ruhinja.
Yagize ati “Harimo gukorwa iperereza ryimbitse ku bufatanye na polisi ndetse n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Kirehe kugirango hamenyekane neza icyaba cyarateye urwo ruhinja gupfira mu nda.”
Rwabuhihi akomeza asaba inzego zishinzwe ubuvuzi kujya banoza akazi kabo birinda kubangamira abarwayi babagana.
Amakuru dukesha bamwe mu baturage bo muri uyu murenge ngo ni uko uyu muforomo n’ubundi yigeze kwirukanwa kuri iki kigo nderabuzima kubera imyitwarire idahwitse, nyuma akaza kongera kugaruka.



















TANGA IGITEKEREZO