Ubwo hafungurwaga by’agateganyo agakiriro kagenewe gukorerwamo imirimo y’ubwubatsi, ububaji n’ubukorokori butandukanye, bamwe mu bahakoze imirimo y’ubwubatsi bagaragaje ko bambuwe amafaranga bakoreye, none bikaba byarabagizeho ingaruka zikomeye mu miryango yabo.
Umufundi, Juvenal Ntirivamunda yavuze ko amezi ane ashize adahembwa.
Yagize ati “Amezi ane arashize tudahembwa, none ubu twugarijwe n’ibibazo by’imibereho mibi. Twatakaje imbaraga zacu mu mirimo yo kubaka aka gakiriro twizeye ko tuzahembwa, none imiryango yacu igiye kwicwa n’inzara kubera kubura ibyo kuyitunga”.
Nyirakamana Béatrice wakoraga nk’umuyede yavuze ko ubu afitiwe umwenda w’ibihumbi 25, ngo gukora atishyurwa byamugizeho ingaruka ku mibereho.
Yagize ati “Nazaga hano buri munsi kugira ngo mbone icyo gutunga umuryango wanjye, ariko nategereje ko twishyurwa none amaso yaheze mu kirere. Ubu nkaba mfite ibibazo by’ubukene, ku buryo no kubona ijana ryo kugura isabune ari ikibazo. Kubona ibyo kurya byo ni ibibazo binkomereye cyane”.
Bamwe muri aba baturage bemeza ko bafitiwe amafaranga agera mu bihumbi 120, umwe umwe, abandi munsi yayo.
Rwiyemezamirimo wubatse agakiriro ka Kirehe, Anatole Bizimana, yatangaje ko atunguwe no kumva ko hari abakozi yakoresheje bavuze ko batishyuwe kandi we azi neza ko bose nta n’umwe afitiye umwenda.
Yavuze ko agiye gukurikirana iki kibazo kuko bishoboka ko abari bashinzwe guhemba abo bakozi ari bo baba bararigishije ayo mafaranga.
Ati “Iyo ukwezi gushize, abakozi bashinzwe guhemba mbaha amafaranga bakaza kwishyura, bishoboke ko hari abasibaga kuza guhembwa cyangwa umukozi wanjye akaba yaribeshye mu mibare, cyangwa akaba yaranayarigishije. Ndabikurikirana abafitiwe imyenda mbahembe vuba bidatinze”.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Jeacqueline Murekatete, yatangaje ko iki kibazo bagiye kugikurikirana kugeza gikemutse kuko kutishyura abaturage kandi barakoreshejwe bibasubiza inyuma mu iterambere.



















TANGA IGITEKEREZO