Aba bana bakubiswe n’inkuba mu mvura nke yaguye mu ijoro rya tariki ya 12 Werurwe 2025, ikaba yaraguye mu tugari twa Butezi na Muhamba two mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara, Munyana Josette, yavuze ko aba bana bakubiswe n’inkuba yari iri mu mvura idasanzwe yaguye muri uyu Murenge irimo inkuba n’imirabyo byinshi cyane.
Ati “Imvura yaguye ariko ntabwo yari nyinshi cyane ahubwo yari irimo inkuba n’imirabyo byinshi. Umwana yakubiswe n’inkuba ubwo yari ari kumwe n’ababyeyi be. Bahise bamuzana kwa muganga ariko bagiye kumwakira yitabye Imana. Indi nkuba yakubitiye umwana mu Kagari ka Butezi yari ari kumwe na se, umwana ahita yitaba Imana ariko se agira ihungabana, yajyanywe kwa muganga.”
Gitifu Munyana yavuze ko ubuyobozi bwageze ku miryango y’ababuze ababo burayihumuriza, asaba abaturage kwitwararira muri ibi bihe bakirinda kugama munsi y’ibiti, akangurira ababyeyi ko iyo imvura iguye irimo n’inkuba kujya birinda kuvugira kuri telefone n’ibindi byinshi.
Kugeza ubu imirambo y’aba bana yahise ishyingurwa mu gihe ubuyobozi bwasabye abaturage kuba maso muri iki gihe cy’imvura bagakomeza ibisenge by’inzu zabo.
Raporo ya Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko mu myaka icyenda ishize kugeza mu 2023 abantu 1595 bishwe n’ibiza bitandukanye, mu gihe byakomerekeje abandi 2368.
Imyuzure yishe 307 ikomeretsa 101, inkangu zihitana abantu 425 ikomeretsa 187, inkuba zica abantu 538 zikomeretsa 1338, imvura nyinshi ihitana 315 ikomeretsa 612, mu gihe umuyaga mwinshi wahitanye abantu 10 ukomeretsa abandi 128.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!