00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Ikamyo yagonze moto umwe ahasiga ubuzima

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 March 2024 saa 12:07
Yasuwe :

Mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, habereye impanuka y’ikamyo yari ivuye muri Tanzania yagonze moto yari iriho abantu babiri umwe ahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye Saa Mbili n’igice za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2024.

Amakuru igihe ifite ni uko uyu muntu iyi mpanuka yahitanye yari ashinzwe Uburezi mu Murenge wa Mushikiri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’uko iyi kamyo yari ifite umuvuduko ukabije.

Ati " Yatewe n’umuvuduko ukabije w’ikamyo urebye yari yavuye mu mukono wayo.”

Yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza ibimenyetso byose by’umuhanda.

Iyi kamyo yangiritse bikomeye nyuma yo gukora impanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages